Digiqole ad

Uganda: NRM rigiye gutora abayobozi bashya

Nyuma yo kweguza Mbabazi Amama uwari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri k’ubutegetsi  mu gihugu  cya Uganda NRM, kuri uyu wa mbere tariki 16 abanyamuryango b’iri shyaka bazicara hamye batore abandi bayobozi bakuru babo.

Amama Mbabazi yazize gushaka gusimbura Perezida Museveni muri manda itaha
Amama Mbabazi yazize gushaka gusimbura Perezida Museveni muri manda itaha

Uku guhura kw’abanyamuryango b’iri shyaka bigiye kuba ku nshuro ya kane kuko mu byumweru bibiri bishize bahuye kenshi biga ku bibazo bitandukanye  byugarije iri shyaka birimo n’icy’ubwumvikane bucye hagati ya Perezida Museveni na Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi.

Hagati muri iki cyumweru inama nyobozi y’iri shyaka yarateranye itora abakomiseri bashya. Nk’uko redpepper dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Bitegenyijwe ko iyi nama izabera mu ngoro y’umukuru w’igihugu Yoweri Kaguta Museveni  iherereye Entebbe nk’uko byemejwe na David Bahati umuyobozi wungirije w’iri shyaka.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish