Abayobozi ba EAC bemeje ko bagiye kohereza ingabo muri Sudani y’Epfo
Abayobozi bakuri b’ibihugu biri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu muryango wa IGAD bemeje ko bagiye kohereza basirikare mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo kugira ngo bafashe Perezida Salva Kiir gucunga umutekano w’Abaturage.
Abayobozi bakuri b’ibihugu biri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu muryango wa IGAD bemeje ko bagiye kohereza basirikare mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo kugira ngo bafashe Perezida Salva Kiir gucunga umutekano w’Abaturage.
Aba bayobozi batangaje ibi mu gihe kuri uyu wa kanetariki ya 13 Werurwe bari bateranyije I Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia biga ku bibazo bikomeje kwibasira igihugu cya Sudani y’Amajyepfo kimaze amezi atatu kigaragaramo imvururu n’ubwicanyi.
Aba bayobozi bemeje ko bagiye kohereza ingabo muri iki gihugu kugira ngo zifashe Perezida Salva Kiir no kugira uruhare mu kwihutisha ibiganiro by’amahoro bihuza inyeshyamba na guverinoma ya Sudani y’Epfo.
Muri aya mesezerano bemeje ko ibihugu bya Ethiopia , Kenya, u Rwanda, n’u Burundi bigiye kohereza ingabo mu gihe biteganyijwe ko Djibouti na yo ishobora kwitabira iki gikorwa.
Seyoum Mesfin, umuhuza mukuru muri ibi biganiro yagize ati:”Biteganyijwe ko izi ngabo zizagera k’ubutaka bwa Sudani y’Ejo mu kwezi kwa kane hagati”.
Imirwano yadutse muri iki gihugu kuwa 15 Ukuboza2013 iturutse ku gushaka guhirika ubutegetsi bwa Slva Kiir, aho bahise batunga agatoki uwahoze ari visi perezida muri iki gihugu Riek Machar ko ari we wihishe inyuma y’ibi bitero.
Intambara yaje gufata indi isura maze ihinduka iy’amoko aho abo mu bwoko bw’aba Dinka buturukamo Kiir barwanyaga abo mu bwoko bwa ba Nuer buturukamo umukuru w’inyeshyamba Machar.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bapfiriye muri iyi mirwano abandi barahunga bajya kuba impunzi mu bihugu bituranye na Sudani y’Amajyepfo birimo Uganda. Nk’uko ikinyamakuru redpepper dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Kugeza ubu rero n’ubwo bari mu gice cya kabiri cy’ibiganiro by’amahoro imirwano iracyakomeje.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ariko igihe kirageze ngo nk’abaturanyi tugerageze dufashe sudani y’amajyepfo
erega ikigaragara nuko ibi bazo byafrika aritwe ubwacu tuzabyirangiriza kuko nidutgereza bariya bazungu tuzarinda dushira tumara , ibi nibyo muzehe wacu Paul ahora atubwira KWIGIRA NO KWIHESHA AGACIRO, iki gitekerezo nanjye nanjye ndagishyigikiye twohereze ingabo abo bavandimwe bari kumarana wenda twabafasha kumvikana
nibyo umuco wo gutabarana ni mwiza cyane kandi nibyo biranga ibihugu bifitanye gahunda yo gutera imbere mu bukungu nta kiza cy’intambara.
Comments are closed.