Isi yugarijwe n’amage akomeye cyane atarabayeho kuva mu 1945 ubwo Intambara ya Kabiri y’Isi yarangiraga, nk’uko bikubiye muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, aho basaba amahanga gufasha abari mu kaga kugira ngo hatabaho amakuba. Umuyobozi mukuru ushinzwe ibyo kugoboka abari mu kaga, Stephen O’Brien yavuze ko abantu miliyoni 20 zisaga bugarijwe n’inzara n’amapfa mu bihugu nka […]Irambuye
Kaneza Carine usanzwe akora mu ihuriro ryita ku burenganzira bw’abagore ryitwa Women and Girls Movement for Peace and Security yaraye abujijwe gutanga ikiganiro mu nteko ya UN kubera ko u Burusiya bwabitambamiye. Uyu Murundikazi ngo yari bugeze ijambo ku bayobozi bari bateraniye mu nteko ya UN ryari bugaruke ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu […]Irambuye
Guverinoma ya Kenya ivuga ko abaganga nibatareka imyigarambyo bazirukanwa ku kazi hagashakwa abandi hanze y’igihugu. Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane kigamije kwereka abaganga bo muri Kenya ko imyigaragambyo barimo yo kongezwa umushahara izabagiraho ingaruka mbi nibatisubiraho. Kuri uyu kane kandi abaganga 12 bakora mu bitaro bikuru bya Kenya, Kenyatta National Hospital birukanywe burundu. […]Irambuye
Raporo ya UN igaragaza ko bashingiye ku bushakashatsi bwakozwe na UN guhera muri Nyakanga 2016, ibibera muri Sudan y’Epfo byerekena ko abo mu bwoko bw’aba Dinka bari kwica uruhongohongo aba Nuer bakoresheje uburyo butandukanye harimo no gukumira imfashanyo z’ibiribwa. Ubwoko bw’aba Dinka ni bwo Perezida Salva Kirr akomokamo, burashinjwa gukora ibikorwa UN ivuga ko bikorerwa […]Irambuye
Abaganga bo muri Kenya bemeye guhagarika imyigaragambyo bari bamazemo amezi atatu binubira umushahara n’ubuzima babayemo, nyuma y’aho abayobozi b’amadini babunze na Leta. Ishyirahamwe ry’abaganga na Leta ya Kenya bazasinya amasezerano nyuma y’iminsi irindwi baganira babifashijwemo n’abakuriye amadini muri Kenya “Religious Council of Kenya”. Aka kanama k’abayobora amadini kinjiye mu biganiro nyuma y’aho Leta ifashe umwanzuro […]Irambuye
Lt Gen Thomas Cirilo Swaka yaraye avuze ko yashinze umutwe wa gisirikare wo guhirika Perezida Salva Kirr, uyu mutwe witwa National Salvation Front(NSF) . Uyu musirikare yahoze yungirije umusirikare ushinnzwe ibikoresho bya gisirikare mu ngabo za Sudani y’epfo zitwa Sudanese People’s Liberation Army (SPLA). Lieutenant General Thomas Cirilo Swaka yashatse abarwanyi benshi bo mu bwoko […]Irambuye
Umuforomokazi Salome Karwah wagizwe umuntu w’umwaka n’ikinyamakuru Time Magazine mu mwaka wa 2014 kubera ubwitange yagize mu kwita ku barwayi b’icyorezo cya Ebola yaguye mu bitaro aho yari yagiye kubyarira nyuma y’aho abanganga banze kumwitaho, ngo banze kumukoraho bakeka ko arwaye Ebola. Salome Karwah w’imyaka 28 yagizwe intwari kubera kurwanya icyorezo cya Ebola, yari yibarutse […]Irambuye
Zimbambwe nyuma yo kubona ko abana bamwe bazamugazwa n’inkoni ngo ni ukubatoza imyitwarire no kubahana ku makosa adashinga, urukiko rukuru rw’iki gihugu rwemeje itegeko rica iteka ku gukubita umwana haba ku ishuri haba no mu rugo kabone nubwo yaba yakosheje. Iri tegeko ryatowe nyuma y’uko ababyeyi bagaragaje ibibazo by’abana babo banegekajwe n’inkoni z’abarimu. Ngo byazamuwe […]Irambuye
Umwe mu bayobozi bakuru mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Leon Mushale yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu kimaze kwivugana abarwanyi 20 b’umutwe wa M23 mu mirwano yatangiye kuwa 27 Mutarama. Akavuga ko bamwe mu bafashwe barimo Abanyarwanda. Gen Mushale avuga ko banafashe abandi barwanyi 25 b’uyu mutwe ngo barimo 15 b’Abanyarwanda n’abandi […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yabwiye abaturage ko ibyaha bakoze bihagije kandi byababaje Imana bikomeye, bityo ko igihe kigeze ngo bayigarukire, bayisabe imbabazi kandi basengere igihugu kugira ngo kigire amahoro. Sudani y’Epfo imaze imyaka ikabakaba itanu iri mu ntambara yakurikiye ibihe by’ubwigenge kandi ibigo mpuzamahanga byita ku burenganzira bwa muntu […]Irambuye