Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura yashyizeho Asan Kasingye ngo abe umuvugizi wa Police ya Uganda. Aje gusimbura nyakwigendera AIGP Andrew F Kaweesi wishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize arashwe n’abantu bataramenyekana. The Daily Monitor ivuga ko mu ibaruwa yanditse n’ikiganza cye ikohererezwa inzego za Police zose, IGP Kale Kayihura yabamenyesheje ko […]Irambuye
Umusore w’imyaka 28 akurikiranywe gukoresha ikoranabuhanga “hack” akinjira muri mudasobwa z’umukozi mu kigo cy’Imisoro cya Kenya, akiba miliyari 4 z’amaShilling ya Kenya (miliyoni 31 $), urubanza rwe ntibiramenyekana icyemezo umucamanza azafata mu rwego rwo kumufunga by’agateganyo, urukiko ruzabifataho icyemezo mu cyumweru gitaha. Alex Mutungi Mutuku ukekwaho gukora iki cyaha, ahakana ibyo aregwa. Umunyamategeko we, Tacey […]Irambuye
Umupolisi wo ku rwego rwa Colonel mu Burundi ejo bamusanze yapfiriye mu mbuga ya Paruwasi ya Ngagara mu mujyi wa Bujumbura nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi. Iperereza ku rupfu rw’uyu mupolisi ngo ryatangiye. Umurambo wa Col Charles Ndihokubwayo bawusanze mu mbuga y’inyuma ya Paruwasi Saint Joseph de Ngagara kuri uyu wa mbere. Abo mu muryango […]Irambuye
Nibura abantu 20 bishwe n’igiti cyabagwiriye abandi benshi barakomereka igihe barimo boga mu masumo y’ahitwa Kintampo, muri Ghana. Aba bantu bogaga igihe hagwaga imvura nyinshi ivanze n’umuyaga w’inkubi nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubutabazi. Bikekwa ko igiti cyarimbuwe n’iyo mvura nyinshi ivanze n’umuyaga kikabirundumuriraho. Umuvugizi w’Urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro n’ubundi butabazi (Ghana National Fire Service), Prince […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi n’abandi bapolisi babiri bamurindaga bishwe barasiwe hafi y’urugo rwe. Ikinyamakuru Daily Monitor gikorera muri Uganda kivuga ko AIGP Andrew Felix Kaweesi n’abandi bapolisi babiri barasiwe mu mujyi wa Kampala muri metero 100 uvuye aho yari atuye i Kulambiro. Umunyamabanga mu biro […]Irambuye
Abayobozi bo muri Somalia batangaje ko ubwato burimo amavuta ya essence bwari bwarafashwe na ba rushimusi bwaraye burekuwe. Ngo baburekuye nta ndishyi itanzwe nk’uko aba barushimusi babyifuzaga. Bitangajwe nyuma y’uko habaye kurasana hagati y’ingabo zicunga umutekano mu mazi hamwe n’abantu bataramenyekana bivugwa ko bari bagemuriye bariya ba rushimusi. Ibigega birimo amavuta ashyirwa mu binyabiziga byafatiwe mu […]Irambuye
Mu ijambo Moussa Faki Mahamat, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yaraye agejeje ku bari mu muhango wo kumwimika nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), yavuze ko agiye gukora impinduka mu nzego z’umuryango no guhangana n’ibibazo byugarije Africa. Faki Mahamat ageze ku buyobozi bwa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe mu gihe […]Irambuye
Ku wa mbere Minisitiri w’Ubuzima, no kurwanya Sida, Dr. Josiane Nijimbere, yatangaje ko aho bigeze Malaria ari icyorezo cyugarije igihugu. Nijimbere yavuze ko guhera muri Mutarama 2017 abantu 800 bamaze gupfa bazira Malaria abandi miliyoni 1,8 bafashwe n’iyo ndwara. Imibare igereranya abarwaye Malaria n’abo yahitanye muri aya maze, yerekana ko Malaria mu Burundi yazamutseho 13 […]Irambuye
Ubwato burimo ibikomoka kuri Petelori bwaraye bushimuswe, buri mu maboko y’abajura bakorera mu Nyanja y’Abahinde bo muri Somalia. Ibi ngo byaherukaga muri 2012. Ubwato ‘The Aris 13’ bwari butwaye abakozi umunani nk’uko umwe mu nzobere zaganiriye na Reuters witwa John Steed ukora mu kigo Oceans Beyond Piracy abyemeza. Steed wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo […]Irambuye
Kuri uyu wa Kabiri, Dr Nkhosazana Dramini Zuma urangije manda ebyiri ayobora Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe arahererekanya ububasha na Dr Faki Mahamat mu muhango uri bubere i Addis Ababa muri Ethiopia. Dlamini-Zuma ni we mugore wa mbere wayoboye Komisiyo ya AU kuva yatangira na mbere ikitwa Organisation de l’Unité Africaine (OUA). Asoza manda […]Irambuye