Digiqole ad

S.Sudan: Lt Gen Cirilo wakorana na Perezida Kirr yashinze undi mutwe umurwanya

 S.Sudan: Lt Gen Cirilo wakorana na Perezida Kirr yashinze undi mutwe umurwanya

Lt Gen Thomas Cirilo Swaka yashinze umutwe w’inyeshyamba zirwanya Perezida Salva Kiir

Lt Gen Thomas Cirilo Swaka yaraye avuze ko yashinze umutwe wa gisirikare wo guhirika Perezida Salva Kirr, uyu mutwe witwa National Salvation Front(NSF) . Uyu musirikare yahoze yungirije umusirikare ushinnzwe ibikoresho bya gisirikare mu ngabo za Sudani y’epfo zitwa Sudanese People’s Liberation Army (SPLA).

Lt Gen Thomas Cirilo Swaka yashinze umutwe w’inyeshyamba zirwanya Perezida Salva Kiir

Lieutenant General Thomas Cirilo Swaka yashatse abarwanyi benshi bo mu bwoko bw’aba Nuer bazamufasha kurwanya Perezida Salva Kirr ashinja gutonesha abo mu bwoko akomokamo bw’aba Dinka. Uku gutonesha ngo ni ko kwamuteye kuva mu ngabo zimushyigikiye.

Uyu musirikare mukuru ashinze umutwe wa gisirikare nyuma y’uwo mugenzi we bahuje ubwoko, Dr Riek Machar wahoze ari Visi Perezida muri Sudan y’Epfo, na we yashinze usa n’uwacitse intege ariko ugikora ibikorwa by’ubwicanyi hirya no hino mu gihugu. Machar aba muri Africa y’Epfo aho asa n’uwaciwe kuzongera kugera muri Sudani y’Epfo.

Lt Gen Cirilo ni umwe mu basirikare batatu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Salva Kirr mu buryo bugaragara ariko kuko akomeye hakaba harabanje kumwihorera no gucubya ko hari ikindi kibazo cyavuka mu ngabo zahoze ari iza SPLA zashinzwe na John Garang de Mabior ashaka ubwigenge bwa Sudan y’Epfo.

Mu itangazo ryasohowe n’umutwe Lt Gen Cirilo Swaka yishinze ‘The National Salvation Front, NSF’ hagaragaramo ubushake budasubirwaho bwo guhirika ubutegetsi bwa Salva Kirr.

Hari aho bavuga ngo: “Kugira ngo iki gihugu kigire amahoro na gahunda, ni uko Salva Kirr avaho. Agomba kugenda.”

NSF izarwanira ko ibi bigerwaho bityo ngo ishusho nziza ya Sudan y’Epfo ntikomeze kunonwa na Salva Kirr. Uyu mutwe ushobora kuba uje gusubiza ibintu irudubi kuko Sudan y’Epfo yari imaze iminsi mu ntambara yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga abandi barapfa.

Umuvugizi w’ingabo za Sudan y’Epfo, Brig Gen Lul Ruai Koang yatangarije Ibiro Ntaramakuru Reuters ko ntacyo yavuga ku gushingwa k’umutwe wa NSF, ngo akeneye umwanya uhagije wo gusoma itangazo ryawo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • NI HATARI. GUSA BAMENYE KO INTAMBARA ISENYA ITUBAKA!!! REKA TUBITEGE AMASO YENDA HARENGANURWA ABARENGANA…….

  • Abanyafurika uwaturoze ntiyakarabye, Aba babonye ubwigenge aho kugira ngo bakora bagiteze imbere barimo kumarana bapfa amoko!

  • Abanyarwanda mupfa kuba muriyo gusa, ibindi ni automatic. Ntahantu muri bashobora kugira amahoro!

  • Wowe knamugire
    Ntukavuge nabi igihugu cyawe ninko kuvuga nyoko wakubyaye nabi
    Kirazira
    Ushobora kuba utari hano murwanda
    Ariko wibuke ko igihe cyose bakubaza inkomoko yawe niyo waba ufite ubundi bwene gihugu
    Think twice my brother!

    • Yes my brother he/she should do so!

  • Kanamugire ibyo uvuga nukuri ndagushimye: ntushobora guhishirako nkoko aroga,kd yaramaze inzieakarengane,naho kuvuga ibigpramye imihoro ikarakara,ntanyungu bifiteye abatuye isi.vuga ukuri,abanyabinyoma babare.
    Nahano iwacu birirwa baririmbango imitwe yitwaje intwaro kd itarabaho.izaza inabeho.very sun.

Comments are closed.

en_USEnglish