Kenya: Leta yiteguye gushaka abaganga hanze niba abo mu gihugu badasubiye mu kazi
Guverinoma ya Kenya ivuga ko abaganga nibatareka imyigarambyo bazirukanwa ku kazi hagashakwa abandi hanze y’igihugu. Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane kigamije kwereka abaganga bo muri Kenya ko imyigaragambyo barimo yo kongezwa umushahara izabagiraho ingaruka mbi nibatisubiraho.
Kuri uyu kane kandi abaganga 12 bakora mu bitaro bikuru bya Kenya, Kenyatta National Hospital birukanywe burundu.
Ibi bitaro byari bisanzwe bikoresha abaganga bo ku rwego rwa Dogiteri 60. Kwirukanwa kw’aba 12 ngo bizateza icyuho kinini mu bitaro bivurirwamo abantu baturutse hirya no hino muri Kenya no mu Karere k a Africa y’Iburasirazuba.
Abaganga bo muri Kenya bavuga ko Leta igomba kubongeza umushahara ukanabaha agahimbazamusyi kuko ngo bamaze igihe batongezwa kandi ubuzima burushaho guhenda muri Kenya.
Perezida Uhuru Kenyatta aheruka gusaba abaganga gusubira mu mirimo yabo kugira ngo Leta izabone uko ibaganiriza bigire hamwe uko bakemura ibibazo mu bwumvikane.
Uhuru ariko yongeyeho ko abaganga batazasubira mu kazi, Leta izabirukana igashaka abandi. Yagize ati: “Ndabasaba ko mwasubira mu kazi kandi nimudasubirayo tuzabirukana dushake abandi baganga.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abaganga muri Kenya, (Kenya Medical Association) Prof. Atwoli Lukoye we asanga Leta yakongera ikaganira n’abaganga ariko ikabikora mu buryo bw’ukuri bitari ibyo kubarerega.
Leta ivuga ko nyuma yo kwirukanwa ku kazi, abaganga bazamburwa inzu za Leta cyangwa ibindi bikoresho byose Leta yabahaga bakoresha mu kazi harimo n’imodoka.
KTN news ivuga ko ibyo abaganga bifuza bishobora kugera kuri miliyari 14.5 z’amashilingi ya Kenya kugira ngo babone gusubira mu kazi, ariko ibi Leta yabiteye utwatsi.
Uku guhangana hagati ya Leta n’abaganga biri gutuma ubuzima bw’abarwayi bujya mu kaga.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru hari amakuru meza ko abanyamadini bafashije Leta kugera ku masezerano yo kumvikana n’abaganga, ariko ayo masezerano ashobora kuba atarumvikanyweho n’impande zombi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW