Digiqole ad

S.Sudan: Raporo ya UN ishinja leta ya Salva Kirr kwicisha inzara abo mu bwoko bwa Nuer

 S.Sudan: Raporo ya UN ishinja leta ya Salva Kirr kwicisha inzara abo mu bwoko bwa Nuer

Salva Kiir Perezida wa Sudani y’Epfo

Raporo ya UN igaragaza ko bashingiye ku bushakashatsi bwakozwe na UN guhera muri Nyakanga 2016,  ibibera muri Sudan y’Epfo byerekena ko abo mu bwoko bw’aba Dinka bari kwica uruhongohongo aba Nuer bakoresheje uburyo butandukanye harimo no gukumira imfashanyo z’ibiribwa.

Salva Kiir Perezida wa Sudani y'Epfo
Salva Kiir Perezida wa Sudani y’Epfo

Ubwoko bw’aba Dinka ni bwo Perezida Salva Kirr akomokamo, burashinjwa gukora ibikorwa UN ivuga ko bikorerwa aba Nuer, ubwoko Dr Riek Machar urwanya Leta akomokamo.

Iyi raporo ivuga ko ingabo za Leta n’imitwe y’ingabo Leta ifasha, bitwaza imidugararo iri mu gihugu bakica abantu bo mu bwoko bw’aba Nuer. Yemeza kandi ko Leta ihitamo gukumira imfashanyo y’ibiribwa mu nkambi zibamo abo muri buriya bwoko kugira ngo bicwe n’inzara.

Zimwe mu mbwirwaruhame zitambutswa na bamwe mu bayobozi mu turere tumwe na tumwe twa Sudan y’Epfo  ngo ziba zibiba urwango ku baturage b’aba Nuer.

Iyi raporo kandi  ivuga ko biriya bikorwa bigirwamo uruhare runini n’ingabo za Sudan y’Epfo zitwa SPLA, Police n’imitwe yitwaje intwaro bakorana.

UN  ivuga ko basanze Leta hari ahantu ikumira ko hagezwa imfashanyo z’ibiribwa kugira ngo abari mu nkambi bicwe n’inzara kandi ngo ibi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.

Raporo ishinja ubutegetsi bwa Salva Kirr wo mu bwoko bw’aba Dinka kwibasira abasivili bo mu bwoko bw’aba Nuer, ndetse abagore babo ngo bafatwa ku ngufu.

BBC ivuga ko kugeza ubu abategetsi b’i Juba bahakana ibikubiye muri iriya raporo. Mu minsi ishize Perezida Salva Kirr yasabye ko habaho inama y’igihugu y’umushyikirano bakaganira uburyo igihugu cyagira amahoro, gusa ngo biragoye kuko na we hari abavuga ko afite uruhare rutaziguye mu byago bigwirira abatuye igihugu cye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish