Isi yugarijwe n’amage atarigeze abaho kuva mu 1945 – UN
Isi yugarijwe n’amage akomeye cyane atarabayeho kuva mu 1945 ubwo Intambara ya Kabiri y’Isi yarangiraga, nk’uko bikubiye muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, aho basaba amahanga gufasha abari mu kaga kugira ngo hatabaho amakuba.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibyo kugoboka abari mu kaga, Stephen O’Brien yavuze ko abantu miliyoni 20 zisaga bugarijwe n’inzara n’amapfa mu bihugu nka Yemen, Somalia, Sudan y’Epfo, na Nigeria.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, Unicef ryamaze kuburira amahanga ko abana 1,4 bugarijwe n’imirire mibi n’inzara ishobora kubahitana.
O’Brien yavuze ko hakenewe nibura miliyari 4,4 $ (£3.6bn) bitarenze muri Nyakanga kugira ngo hagire igikorwa kuri aya mage.
Ubwo yagiranaga ibiganiro n’Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi yagize ati “Tugeze ahantu habi mu mateka.” Yongeyeho ati “Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka Isi yugarijwe n’amage ku kiremwamuntu atarabayeho kuva UN yashingwa.”
Ati “Ubu, abantu nibura miliyoni 20 mu bihugu bine bugarijwe n’inzara n’amapfa. Hatabayeho guhuza imbaraga ku batuye Isi, abantu byoroshye bazicwa n’inzara bapfe. Abenshi muri bo bazababara cyen nyuma bicwe n’ibyorezo.”
Stephen O’Brien avuga ko “Abana bagwingiye ndetse bata ishuri. Ubuzima, hejo habo hazaza n’icyizere byaratakaye. Ubushobozi bwo kwihangana imiryango yari ifite burimo burarangira. Iterambere bari bagezeho ririmo rirakendera. Abenshi bazava mu byabo bakomeze kuzerera bashaka aho bakura ibibatunga, bizateza ihungabana ry’akarere kose.”
O’Brien yatangaje ibi nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres na we mu kwezi gushize yabigarutseho.
Guterres yavuze ko inkunga UN yabonye muri 2017 ingana na miliyoni 90$ (£74m) mu gihe Isi yugarijwe.
BBC
UM– USEKE.RW
2 Comments
Oh Mana tabara isi!
Birababaje isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye,bamwe bicwa n’inzara nyamara hari abandi bamena ibyokurya cg bikaborera mu ma stock,abandi bicwa n’indwara z’ibyorezo Cg bakabura ubushobozi bwo kwivuza, nyamara hari imiti buri mwaka ijugunywa kubera yarangije igihe,NYAMARA IBYO BYOSE BIBA KU BANTU BAREMWE MU ISHUSHO Y’IMANA,KANDI AMADINI MENSHI NDETSE N’AMATORERO YIGISHA URUKUNDO NO GUFAHA ABABAYE.UWITEKA IMANA ISHOBORA BYOSE IDUHE UMUTIMA W’URUKUNDO NO KUGI RANEZA NO GUFASHA ABABAYE.UWO MUTIMA TUWUGIZE IBYO BIBAZO NTAGO BYABAHO TWABAHO TWESE NEZA.nyamara ubwo butunzi twirirwa twiruka inyuma iyo dupfuye nta nakimwe tujyana tubisiga hano ku isi,kandi umunsi umwe tuzabazwa icyo twamariye abo bantu bari mu kaga tubure icyo dusubiza.
Comments are closed.