Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa East African Promotors, Abayizera Grace cyangwa se Young Grace mu muziki yasimbuye Teta Diana uherutse gutangaza ko atazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu. Hakurikijwe amanota y’ukuntu abahanzi 15 bagiye bakurikirana, Young Grace niwe wazaga ku mwanya wa 11 akaba yagombaga guhita asimbura […]Irambuye
Ku wa 27 Werurwe 2016 i Paris mu Bufaransa muri Zenith imwe mu nzu zikomeye muri icyo gihugu ziberamo ibitaramo bikomeye ku isi, The Ben yishimiwe n’abari aho nubwo ngo umubare munini utumvaga neza ko hari umuhanzi nyarwanda ugeze ku rwego rwo gutumirwa mu bitaramo nk’ibyo. Muri icyo gitaramo cyari kigamije gushishikariza abanyafurika kurwanya ibitero […]Irambuye
*Kuki Umujyi wa Kigali udashyiraho igishushanyo mbonera cy’ahagenewe kubera ibitaramo? *Abahanzi bakwiye kujya berekana icyemezo bahawe n’inzego z’umutekano mu itangazamakuru mbere y’igitaramo Amaze imyaka isaga 35 mu muziki, ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’inararibonye ndetse bubashywe n’abahanzi bato dore ko benshi bifuza kuzatera ikirenge mu cye. Massamba Intore asanga hari igikwiye gukorwa ku ihagarikwa n’ifungwa […]Irambuye
Icyo gikorwa cyo gutoranya abahanzi 10 bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, bigoranye cyane haje gutangazwa abahanzi bagomba kwitabira iryo rushanwa. Ni nyuma y’igihe kirekire cyabanje gucaho hasobanurwa zimwe mu mpinduka zagaragaye muri iri rushanwa ndetse n’ibyo umuhanzi ugomba kuryitabira agomba kuba yujuje. Mu gutora aba bahanzi, abanyamakuru bashyizwe ku ruhande rumwe, […]Irambuye
Aba bahanzi uko ari batatu ni bamwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe cyane muri muzika nyarwanda kubera ubuhanga mu miririmbire yabo. Kuri ubu bagiye guhurira mu ndirimbo zisaga 15 bafatanyije. Ni mu gitaramo cyo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ya Jules Sentore yise ‘Uranyura’ ndetse n’aya Christopher y’indirimbo ye yise ‘Abasitari’. Uko ari batatu, ngo iki […]Irambuye
Mu kwezi kumwe irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda rirangiye aho ryaje kwegukanwa na Mutesi Jolly, abakobwa bose uko bageze mu kiciro cya nyuma cya 15 bamaze guhabwa ibihembo byabo bateganyirijwe. Binyujijwe muri Rwanda Inspiration Back Up itegura igashyira mu bikorwa icyo gikorwa cyo gutoranya nyampinga, kuri uyu wa gatatu yahaye abakobwa bose ishimwe. Uretse Nyampinga […]Irambuye
Indirimbo ‘Urwo ngukunda’ ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi mu Rwanda. Kuko usanga henshi mu bice bitandukanye ikinwa yaba ku maradiyo cyangwa se no mu mazu y’imyidagaduriro ‘Boite’ ndetse no ku mihanda ‘Promotors’. Nyuma yo guhuriza hamwe igitekerezo cyo kuyikora mu buryo bw’amajwi, banashyize hanze amashusho yayo. Mu isaha ishize ishyizwe hanze […]Irambuye
Muchoma umwe mu bahanzi nyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihe cyose umuhanzi azi kuririmba atariko amenyekana mu muziki. Ahubwo ko bisaba kuba uzi icyo ushaka biguha no kumenya uburyo ugomba kumenyekana neza cyangwa nabi. Mu minsi ishize ubwo itsinda rya Urban Boys ryashyiraga hanze indirimbo bise ‘Rihanna’, uyu muhanzi yatangaje […]Irambuye
Mu ndirimbo ahuriyemo na Urban Boys ndetse na Bruce Melodie, Amag The Black yakoresheje akadege gato ‘Drone’ gafata amashusho yo mu kirere mu gufata amashusho y’indirimbo bise ‘Ziada’. Uyu muraperi akunze kenshi kumvikana mu ndirimbo zitandukanye zivuga ku buzima busanzwe cyangwa se imwe mu migenzereze y’abakobwa mu rukundo. Mu minsi ishize ubwo havugwaga igihuha cyo […]Irambuye