Digiqole ad

Austin na Buravani bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Urwo ngunda’

 Austin na Buravani bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Urwo ngunda’

Yvan Buravani n’umukobwa ugaragara muri ayo mashusho

Indirimbo ‘Urwo ngukunda’ ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi mu Rwanda. Kuko usanga henshi mu bice bitandukanye ikinwa yaba ku maradiyo cyangwa se no mu mazu y’imyidagaduriro ‘Boite’ ndetse no ku mihanda ‘Promotors’.

Yvan Buravani n'umukobwa ugaragara muri ayo mashusho
Yvan Buravani n’umukobwa ugaragara muri ayo mashusho

Nyuma yo guhuriza hamwe igitekerezo cyo kuyikora mu buryo bw’amajwi, banashyize hanze amashusho yayo. Mu isaha ishize ishyizwe hanze imaze kurebwa n’abantu 90.

Uncle Austin nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat, avuga ko uburyo iyo ndirimbo yakunzwe amashusho yayo atarajya hanze bishobora gutuma iba muri imwe mu ndirimbo ishobora kurebwa n’abantu benshi kuri youtube.

Kuba yarakoranye na Yvan Buravani ngo yari amaze igihe amukurikirana kenshi mu ndirimbo ze cyangwa se ahantu yabaga arimo kuririmba. Aza gusanga hagize umushinga bakorana w’indirimbo hari umusaruro runaka watanga ku mpande zombi.

Ku ruhande rwa Yvan Buravani, yabwiye Umuseke ko yakuze yumva indirimbo za Uncle Austin ndetse anazikunda. Kuba yarakoranye nawe indirimbo biri mu bihe byiza azahora yibuka mu rugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati “Burya kenshi hari ibyo duhura nabyo tukabifata nk’ibintu bisanzwe bitewe n’aho umuntu aba ageze mu muziki. Ariko gukorana na Uncle Austin indirimbo biri mu bintu byanyeretse inzira ngomba gufata igihe cyose nzaba nkora umuziki”.

Yvan Buravani mu minsi ishize yagiranye amasezerano n’inzu ifite imikoranire n’abahanzi ‘Label’ yitwa Infinity. Iyo nzu ikaba isanzwe inakorana n’itsinda rya Active rimaze kugira izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.

https://www.youtube.com/watch?v=m4mS4ips3cQ&feature=youtu.be

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish