Sentore, Christopher na Melodie bazahurira mu ndirimbo 15
Aba bahanzi uko ari batatu ni bamwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe cyane muri muzika nyarwanda kubera ubuhanga mu miririmbire yabo. Kuri ubu bagiye guhurira mu ndirimbo zisaga 15 bafatanyije.
Ni mu gitaramo cyo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ya Jules Sentore yise ‘Uranyura’ ndetse n’aya Christopher y’indirimbo ye yise ‘Abasitari’.
Uko ari batatu, ngo iki ni kimwe mu bitaramo biteguye kuzakoramo ibintu buri muntu wese wigeze areba aho baririmba batari bakora.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2016, Jules Sentore yavuze ko ubufatanye hagati yabo bufite ibisobanuro byinshi mu muziki nyarwanda.
Yagize ati “Ubumwe nicyo kintu urebye kidakunze kugaragara mu bahanzi nyarwanda. Kuko kenshi usanga umuntu yireba cyane aho yagafashije na mugenzi we ngo agire aho agera.
Mu bantu basanzwe bakurikirana ibijyanye na muzika, bibazaga ko Melodie na Christopher dushobora kuba tudafitanye ubumwe kubera ko usanga ibihangano byacu bihanganye cyane ku isoko”.
Jules Sentore yakomeje avuga ko umuntu ushaka kuzumva cyangwa akareba igitaramo kiza yazaza muri icyo gitaramo kiswe ‘Jules Sentore in Concert’.
Biteganyijwe ko kizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016 i Nyarutarama kuri Portofino. Kwinjira bizaba ari 5000 frw ku muntu na 8000 frw kuri couples.
Photo/Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW