Digiqole ad

The Ben yishimiye uko yakiriwe mu Bufaransa

 The Ben yishimiye uko yakiriwe mu Bufaransa

Benshi mu bantu bari aho bishimiye uburyo yabashimishije

Ku wa 27 Werurwe 2016 i Paris mu Bufaransa muri Zenith imwe mu nzu zikomeye muri icyo gihugu ziberamo ibitaramo bikomeye ku isi, The Ben yishimiwe n’abari aho nubwo ngo umubare munini utumvaga neza ko hari umuhanzi nyarwanda ugeze ku rwego rwo gutumirwa mu bitaramo nk’ibyo.

Benshi mu bantu bari aho bishimiye uburyo yabashimishije
Benshi mu bantu bari aho bishimiye uburyo yabashimishije

Muri icyo gitaramo cyari kigamije gushishikariza abanyafurika kurwanya ibitero by’iterabwoba bibera ku mugabane wa Afurika, The Ben yishimiye cyane uburyo yakiriwe.

Kimwe mu bintu byamushimishije, ni uburyo mbere yo kuririmba babwiwe ko bagomba kuririmba indirimbo zivuga ku mahoro nk’abahanzi bakomoka muri Afurika. Naho abandi bakaririmba izabo zisanzwe.

Mu ndirimbo yaririmbye zikishimirwa n’abantu benshi, harimo iyo yise ‘I can See’, Afrika Mama Land, na Malaika y’umuhanzi ukomoka muri Kenya yaje kuvanga n’ibitero bya ‘Afrika Mama Land’ ye.

Yakomeje abwira Umuseke ati “Kiriya gitaramo kiri mu bitaramo nakoze kandi nzahora nibuka ko nakoze mu rugendo rwanjye rwose rw’umuziki.

Uburyo abantu bishimiye stage nakoze, byanyeretse ko nk’abahanzi nyarwanda byanga bikunda tugomba gutera imbere ndetse n’umuziki wacu ukamenyekana ku rwego rw’isi”.

The Ben i Paris muri Zenith
The Ben i Paris muri Zenith

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda The Ben niwe muhanzi wa mbere wakoreye igitaramo muri iyo nzu ya Zenith iberamo ibitaramo bikomeye ku rwego rw’isi.

The Ben na Franco (Coller la Petite) wo muri Congo bongerewe mu bahanzi bibihangange muri Afrika baririmbye mu gitaramo L’Afrique au Zenith.

Ahubwo abasaba gukomeza gushyigikirana no kurushaho gukora cyane ku buryo ikindi gihe mu maserukiramuco nkayo azajya ahuriramo abanyarwanda barenze batanu.

Abandi bahanzi bakomeye bitabiriye iryo serukiramuco bo muri Afurika ni Awilo Longomba, Dj Arafat, Eddy Kenzo, Singuila, Thierry Cham, Toofan na Wizboy.

Biteganyijwe ko ku wa kane aribwo The Ben azongera gusubira muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika nyuma y’igihe cy’ukwezi atabarizwa kuri ubwo butaka.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish