Digiqole ad

‘Drone’ mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Amag (Amafoto)

 ‘Drone’ mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Amag (Amafoto)

Mu ndirimbo ahuriyemo na Urban Boys ndetse na Bruce Melodie, Amag The Black yakoresheje akadege gato ‘Drone’ gafata amashusho yo mu kirere mu gufata amashusho y’indirimbo bise ‘Ziada’.

Iyi niyo drone yakoreshejwe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Ziada'
Iyi niyo drone yakoreshejwe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Ziada’

Uyu muraperi akunze kenshi kumvikana mu ndirimbo zitandukanye zivuga ku buzima busanzwe cyangwa se imwe mu migenzereze y’abakobwa mu rukundo.

Mu minsi ishize ubwo havugwaga igihuha cyo gutora abahanzi 10 bazajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Amag The Black yatangarije Umuseke ko yujuje ibyo bazagenderaho byose ngo umuhanzi abe yakwitabira iryo rushanwa.

Bityo anavuga ko kuri we adakora indirimbo kubera gushaka kujya mu irushanwa ahubwo azikora nk’umuhanzi kandi nk’akazi kamutunze.

Iyo ndirimbo bise ‘Ziada’, avuga ko ari imwe mu ndirimbo zishobora kuzagira amashusho meza ugereranyije n’izindi z’abandi bahanzi cyangwa se izo yagiye akora mbere.

Amag The Black na Nizzo wo muri Urban Boys
Amag The Black na Nizzo wo muri Urban Boys
Bruce Melodie yari mu ifatwa ry'amashusho y'iyo ndirimbo
Bruce Melodie yari mu ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo
Producer Junior yari umwe mu bari muri icyo gikorwa
Producer Junior yari umwe mu bari muri icyo gikorwa
Iyi ndirimbo ngo ishobora kuzamuhenda kubera ibyo azayitangaho
Iyi ndirimbo ngo ishobora kuzamuhenda kubera ibyo azayitangaho
Izi n'imodoka zizagaragara muri iyo ndirimbo
Izi n’imodoka zizagaragara muri iyo ndirimbo
Hano Amag The Black n'icyo kunywa rurageretse
Hano Amag The Black n’icyo kunywa rurageretse

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • kbs inteye amatsiko amag ndakwemera kuraje 9c work

Comments are closed.

en_USEnglish