Digiqole ad

Inzego zibishinzwe zikwiye kubona ko Abanyarwanda bakeneye kwidagadura – Massamba

 Inzego zibishinzwe zikwiye kubona ko Abanyarwanda bakeneye kwidagadura – Massamba

Massamba Intore arasaba ko ihagarikwa ry’ibitaramo by’abahanzi ryakwigwaho

*Kuki Umujyi wa Kigali udashyiraho igishushanyo mbonera cy’ahagenewe kubera ibitaramo?

*Abahanzi bakwiye kujya berekana icyemezo bahawe n’inzego z’umutekano mu itangazamakuru mbere y’igitaramo

Amaze imyaka isaga 35 mu muziki, ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’inararibonye ndetse bubashywe n’abahanzi bato dore ko benshi bifuza kuzatera ikirenge mu cye. Massamba Intore asanga hari igikwiye gukorwa ku ihagarikwa n’ifungwa ry’ibitaramo by’abahanzi, kuko ngo bamwe banareka uwo muziki bagashaka ibindi bajyamo.

Massamba Intore arasaba ko ihagarikwa ry'ibitaramo by'abahanzi ryakwigwaho
Massamba Intore arasaba ko ihagarikwa ry’ibitaramo by’abahanzi ryakwigwaho

Uko guhagarikwa kw’ibitaramo by’abahanzi kubera ahanini urusaku biteza bitewe n’aho byabereye, Massamba asanga Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Umuco na Siporo byagakwiye kwerekana ku mugaragaro inzu ishinzwe kuberamo imyidagaduro cyangwa se andi mazu abyemerewe.

Bityo ikibazo cyo gufunga ibitaramo kibe cyabonerwa umuti kuko bimaze guca intege benshi mu bahanzi bamaze kugira amazina akomeye bakabaye barwana no kumenyekanisha muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro bamwe mu bahanzi bagiranye n’Umuseke, bavuga ko mu gihe harimo gushyirwaho imisoro ku bihangano byabo, na bo bagakemuriwe ikibazo cy’ihagarikwa ry’ibyo bitaramo bagahabwa aho bemerewe gukorera ibitaramo nta kuza kubifunga.

Massamba Intore ati “U Rwanda ni igihugu kirimo kwiruka cyane mu iterambere mu bice bitandukanye, ariko n’imyidagaduro yakagombye kujya muri bya bice bitekerezwaho.

Imyidagaduro irakenewe nk’uko Abanyarwanda babigaragariza mu bwitabire mu bitaramo. Ariko se naza yaba agitangira kwishima bagafunga igitaramo kandi yishyuye, ubwo ntazaba abangamiwe?”

Massamba avuga ko hakwiye kwerekanwa ahagenewe kubera ibyo bitaramo ndetse n’umuhanzi uko yamamaza cya gitaramo cye akajya yerekana uruhushya yahawe n’Umujyi wa Kigali rwo gukora icyo gitaramo.

Ngo ibi bizatuma wa muntu waje mu gitaramo nikiramuka gihagaritswe ari buze kumenya neza umunyamafuti, aho gutaha avumira ku gahera umuhanzi nyamara arengana.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nibyo koko birakenewe ko tugira inzu y’umuco yubatse ku buryo urusaku rudasohoka nkuko abakinnyi b’umupira bagira stades bitorezaho bagakina. N’abahanzi mu mziki n’indirimbo, ikinamico, kwerekana cinemas na Films bityo umuco wacu ugatera imbere. Murakoze.

  • Mami nibyo kuko umuziki ntabwo ari umupira wo kumvira kuri stade. Ababishinzwe bashake aho ibi birori byazajya bibera (Théâtre national).

Comments are closed.

en_USEnglish