15 bari muri MissRwanda2016 baraye bahawe ibihembo batsindiye
Mu kwezi kumwe irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda rirangiye aho ryaje kwegukanwa na Mutesi Jolly, abakobwa bose uko bageze mu kiciro cya nyuma cya 15 bamaze guhabwa ibihembo byabo bateganyirijwe.
Binyujijwe muri Rwanda Inspiration Back Up itegura igashyira mu bikorwa icyo gikorwa cyo gutoranya nyampinga, kuri uyu wa gatatu yahaye abakobwa bose ishimwe.
Uretse Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly wahawe imodoka ndetse akaba anahabwa amafaranga ibihumbi Magana inani ya buri kwezi nk’ambasaderi (800.000 frw), n’abandi uko bakurikirana bahawe ishimwe.
Igisonga cya mbere cyahawe amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000frw). igisonga cya kabiri ni 400.000 frw, icya gatatu ni 300.000frw, icya kane ni 200.000 frw, naho abandi bose bagenda bahabwa 100.000 frw.
Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, yatangarije Umuseke ko impamvu habaye gutinda gutanga ayo mafaranga ari uko hari ibitari byakagiye mu buryo.
Umuhoza Sharifa niwe wabaye igisonga cya kane, D’Amour aba igisonga cya gatatu, igisonga cya kabiri ni Mpogazi Vanessa, igisonga cya mbere ni Kwizera Peace naho Mutesi Jolly aba Nyampinga w’u Rwanda 2016.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Aka kagabo ni akabandi tu. Reba uko karora
Comments are closed.