Digiqole ad

10 bazitabira irushanwa rya PGGSS 6 bamenyekanye

 10 bazitabira irushanwa rya PGGSS 6 bamenyekanye

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors itegura iri rushanwa ku bufatanye na Bralirwa

Icyo gikorwa cyo gutoranya abahanzi 10 bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, bigoranye cyane haje gutangazwa abahanzi bagomba kwitabira iryo rushanwa.

Uku niko amatora yakozwe hagati y'abanyamakuru n'aba Djs mbere yo gutoranya abahanzi 10
Uku niko amatora yakozwe hagati y’abanyamakuru n’aba Djs mbere yo gutoranya abahanzi 10

Ni nyuma y’igihe kirekire cyabanje gucaho hasobanurwa zimwe mu mpinduka zagaragaye muri iri rushanwa ndetse n’ibyo umuhanzi ugomba kuryitabira agomba kuba yujuje.

Mu gutora aba bahanzi, abanyamakuru bashyizwe ku ruhande rumwe, naho AbaDjz n’abatunganya indirimbo (Producers) nabo bajya ku ruhande rwabo.

Maze buri tsinda risabwa gutora abahanzi 15 ba mbere, ariko by’umwihariko buri tsinda risabwa kugaragaza abakobwa babiri mu bahanzi 10 ba mbere.

Abahanzi baje kuri uru rutonde bwa mbere byagaragaraga ko bashyigikiwe cyane, ni Umutare Gaby ndetse n’itsinda rya TBB ribarizwamo Tino,Bob na Benjamin.

 Dore impinduka ziri mu irushawa rya PGGSS6

Iri rushanwa ubu rizaba ririmo ibitaramo umunani bizabera bikurikiranye,Gicumbi (14/05), Karongi (21/05), Nyamirambo(04/06) Ngoma (18/06) Huye (02/07) Musanze (16/07) Rubavu (30/07) Na Finale i Kigali tariki 13/08/2016.

Ibi bitaramo bizaba bigizwe n’ibitaramo bya LIVE Music bitandatu na bibiri gusa bya Semi-Live nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane. Umwaka ushize hari habaye ibitaramo 15 harimo ibitaramo bine bya LIVE.

Abahanzi 10 bagomba kuzitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6.

1.Bruce Melody

2.Jules Sentore

3.Urban boys

4.Christopher

5.Allioni

6.Dany Vumbi

7.Dany Nanone

8.Gaby Umutare

9.Teta Diana

10.TBB.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors itegura iri rushanwa ku bufatanye na Bralirwa
Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors itegura iri rushanwa ku bufatanye na Bralirwa

 Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Active yazize iki ubwo?

Comments are closed.

en_USEnglish