Mu muziki ntiwamenyekana kubera ubuhanga bwawe gusa- Muchoma
Muchoma umwe mu bahanzi nyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihe cyose umuhanzi azi kuririmba atariko amenyekana mu muziki. Ahubwo ko bisaba kuba uzi icyo ushaka biguha no kumenya uburyo ugomba kumenyekana neza cyangwa nabi.
Mu minsi ishize ubwo itsinda rya Urban Boys ryashyiraga hanze indirimbo bise ‘Rihanna’, uyu muhanzi yatangaje ko yababajwe cyane no kubona iri tsinda ryarakoze iyo ndirimbo.
Icyo gihe akaba yaravugaga ko byamugaragarije ko nta buhanga mu miririmbire bagaragaje ndetse ko ariryo herezo rya muzika y’iri tsinda rya Urban Boys.
Kuba yaravuze nabi bagenzi be, ngo niyo nzira yonyine yabona ishobora kuba yamenyekanisha izina rye. Ndets eko abyicuza kuba hari abakunzi b’iri tsinda bamwanze ariko nta yandi mahitamo yari afite.
Yagize ati “ Muri 2014 nibwo ninjiye muri muzika nyarwanda. Kuko mbere yaho nakoreraga muzika yanyje Kenya!! Nayinjiyemo nyifitiye inyota cyane ku buryo kuvuga undi muhanzi nabi cyangwa undi muntu wese byari ibintu binyoroheye icyangobwa nuko menyekana.
Gusa nshimira Imana ko byampiriye koko ku buryo ubu uvuze Muchoma abantu beshi baranzi! Ariko Gusa naje gusanga ubwo sibwo buryo bwiza nagombaga kumenyekanamo kuko no mubuzima busanzwe ndi umusore warezwe ufite ikinyabufura uzi aho yerekeza”.
Muchoma akomeza avuga ko n’abantu bamuzi bamutangira ubuhamya kandi akeneye no kuba icyitegererezo no kurundi rubyiruko akarusho rukora muzika.
Mu gusaba imbabazi ku bahanzi yagiye yibasira yagize ati “Niba hari uwo nababaje musabye imbabazi ubu ni Muchoma mushya wa 2016!”.
https://www.youtube.com/watch?v=AaUfedeFZGg
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW