Patrick Nyamitali wakunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana akaza gutangira gukora n’izisanzwe, avuga ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakabaye ibya buri munyarwanda wese aho kuba iby’uwanyuze muri ibyo bihe gusa nkuko bikunze kugenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za rumwe mu rubyiruko. Ibi ngo ahanini bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’umubare […]Irambuye
Simeon Styso umunyamakuru akaba n’umuhanzi mu njyana ya HipHop, asanga hari hakwiye ubundi busobanuro bwimbitse bw’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ngo usanga hari abana babyumva nk’amateka yabayeho gusa. Ibi ngo bishobora gutuma rumwe mu rubyiruko rwumva amateka yaranze u Rwanda mu 1994 nk’aho ari ibintu byabayeho ku bw’impanuka aho […]Irambuye
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Muneza Christopher amezi ane avutse (Amezi 4). Nk’umwe mu bahanzi bakunzwe n’urubyiruko rwinshi muri iki gihe avuga ko abahanzi bafite uruhare runini mu bihe byo kwibuka cyane cyane nka bamwe mu bageza ubutumwa ku bantu benshi babinyujije mu bihangano byabo. Gusa ngo nubwo Jenoside yabaye ari muto cyane, amateka […]Irambuye
Ku nshuro ya 22 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 afatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation muri week end bibutse abana bazize Jenoside ndetse basura urwibutso rw’ahashyinguye imibiri yabo i Ntarama mu Bugesera. Iki gikorwa cyabereye i Ntarama cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba imibiri y’abashyinguye muri urwo […]Irambuye
Umuhanzi Teta Diane umaze kwamamara mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku bw’ijwi rye rihogoza ndetse no kuba akunzwe cyane mu gusubiramo indirimbo za Kamaliza, kuri we avuga ko hari icyo ushaka kuzagera nk’umuhanzi hari byinshi wakagombye kwigomwa. Bikaba bihuzwa no kuba mu minsi ishize yarasezeye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho yari […]Irambuye
Kasirye Martin umunyamakuru, Mc, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime zisetsa ‘Comedy’ uzwi cyane nka Mc Tino mu itsinda rya TBB, ngo ntiyiyumvisha uburyo Mico The Best yavuga ko yibwe amajwi bigatuma atitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6. Ni mu matora yabaye ku itariki ya 24 Werurwe 2016 akorwa n’abanyamakuru, Aba Djs, Producers n’undi […]Irambuye
Muri Kanama 2015 nibwo bamwe mu baraperi bari bagize itsinda rya Tuff Gangz bigumuye bashinga iryo bise ‘Stone Church’. Kuri ubu ngo hari bamwe batangiye kuva muri iryo tsinda kubera ubwumvikane bucye buri hagati yabo. Kuba harimo amazina akomeye asanzwe azwi mu muziki, ngo n’imbogamizi ku bandi bagiye muri iryo tsinda bataragira amazina akomeye kuko […]Irambuye
Mu minsi ishize nibwo Ben Kayiranga yatangaje ko ahagaritse burundu ibikorwa byose bijyanye no kuririmba cyangwa se byerekeranye n’umuziki muri rusange. Ibi rero byaje gutuma ijwi rye ryari mu ndirimbo yagombaga kujya ahagaragara yakoranye na Danny Vumvi risibwa. Uko gusibwa kw’iryo jwi si ubushake bwa Danny Vumbi nka nyir’indirimbo, ahubwo Ben Kayiranga ngo niwe wasabye […]Irambuye
Murigande Mighty Popo uhagarariye ishuri ry’ubugeni ryitwa ‘Ecole d’Arts de Nyundo’ riherereye mu Karere ka Rubavu, avuga ko abuzwa amahwemo no kuba umuziki w’u Rwanda udafata indi ntera ngo wamamare ku isi hose. Mu biwudindiza harimo no kuba nta bashoramari bakomeye nka Bralirwa baramenya agaciro k’abahanzi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko kuba adaherutse kugaragara […]Irambuye