Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Kayitankore Ndjoli bakunze kwita Kanyombya, avuga ko kumuhitishamo hagati y’umugore n’abana yahitamo umugore, akavuga ko yashatse umugore akuze kubwo kwisubiza icyubahiro ntakomeze gucyekwaho no kwitwa indaya kandi ari umuntu mukuru. Avuga ko umugore ariwe ubyara abo bana adahari abo bana batavuka. Ati “Abana badahari ariko mfite umugore wanjye twabyara abandi […]Irambuye
Serukiza Ingabire Siana w’imyaka 10 niwe wegukanye igihembo cy’umuririmbyi w’umwana uzi kuririmba mu irushanwa ryiswe ‘Urugero Music Talent’ ritegurwa na’Urugero Music Academy. Iri rushanwa ryatangiye ririmo abana bagera kuri 41, riza gusoza ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, risigayemo abana bane (4), barimo na Siana waryegukanye. Amaze kwegukana uwo mwanya wa mbere, yavuze ko […]Irambuye
The Ben uherutse gukora igitaramo cy’amateka nk’umunyarwanda wa mbere wujuje parking ya stade Amahoro nta munyamahanga watumiwe, benshi bibaza ku ngofero ahora yambaye itamuva mu mutwe kuva yaza. Iyi ngo ni impano. Kuri bamwe bakanibaza niba ariyo agira gusa nk’umuhanzi cyangwa niba hari icyo imufasha mu kazi ke. Ibi bikaba biva ku kuba mu byumweru […]Irambuye
Muyombo Thomas ukoresha amazina ya Tom Close mu muziki, avuga ko agereranyije n’imyaka yatambutse, ubu kubona umukobwa ujya mu mashusho y’indirimbo bitakiri ikibazo nko muri 2008 kuko bisigaye ari akazi gahemba nk’akandi. Avuga ko mbere wasangaga kubona umukobwa wemera kujya mu mashusho y’indirimbo yawe nk’umuhanzi byasabaga imbaraga zikomeye cyangwa se rimwe na rimwe bigatuma ukoresha […]Irambuye
Igikorwa cyo gutoranya nyampinga w’u Rwanda ku nshuro ya gatandatu cyatangijwe ku itariki ya 14 Mutarama 2017, gihera mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu. Iki gikorwa cyakomereje mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017. Muri iyi ntara hiyandikishije abakobwa bagera kuri 24. Muri abo bose, abagera […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017. Ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiriye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu abakobwa batandatu bose uko bari biyamamaje bakaba batambutse. Abo ni Caroline Umutoni, Uwineza Sandrine, Iradukunda Elsa, Shimwa Guelda,Hirwa Honorine na Umutoniwase Linda. […]Irambuye
Musinga Didier ni umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane ari muri USA aza kugarurwa mu Rwanda kubera kutagira ibimuranga. Kuri ubu, umwana we w’imfura yamwise ‘Pilato’. Kuba yarahisemo iryo zina mu mazina yandi menshi, avuga ko igihe amaze ku isi hari byinshi yagiye yiga. Bityo aza gusanga n’amazina amwe n’amwe agira uruhare mu myitwarire n’imibereho y’umwana. Uyu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru, Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yavuze ko ashimira abanyarwanda bose bagize uruhare mu itorwa rye. Avuga ko nta n’ipfunwe afite mu mwaka wose ushize yambaye iryo kamba. Ni mu gihe hasigaye igihe gito agatanga iri kamba. Iki kiganiro cyari n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro ingengabihe y’ibikorwa bya […]Irambuye
Umwaka wa 2016 ngo ni imwe mu myaka idashobora kwibagirana mu buzima bw’umuziki kuri Jay Polly. Avuga ko aribwo yagarutse mu itangazamakuru cyane kandi atavugwa ibyiza kurusha ibibi. Ubu icyo ashyize imbere ni ukwita ku muryango we na muzika ye kurusha gushyamirana n’abandi bahanzi. Muri uwo mwaka ni nabwo itsinda rya Tuff Gangz ryacitsemo ibice […]Irambuye
Ngabo Jobert umaze kwamamara cyane nka Meddy, ni umuhanzi w’umunyarwanda uri muri Amerika. Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ntawamusimbura’ avuga ko ibyiza byinshi ku muziki w’abanyarwanda bikiza. Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahabwa amahirwe yo kuba yaba uwa mbere uzamenyekana ku isi nyuma yo guhamagarwa mu birori bya African Music Magazine Music […]Irambuye