Umugore wa Kanyombya avuga ko umugore w’UmuStar adakwiye gufuha

Umulisa Jeanne umugore wa Kayitankore Ndjoli ‘Kanyombya’ avuga ko umukobwa wemeye gukundana n’Umustar bikagera aho amubera umugore atari akwiye gufuha. Kuko haba hari impamvu ariwe watoranyijwe mu bandi uwo musore aba yarahuye nabo. Nubwo adakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru, ngo akurikirana amakuru menshi y’Abastars. Mu byo yumva kenshi ni uguterana amagambo hagati y’umuhungu n’umukobwa umwe […]Irambuye

MissRwanda 2017: Hatowe batanu bazahagararira Umujyi wa Kigali (Amafoto)

Ashimwe Phiona, Yvonne Umutoni, Iradukunda Judith, Mukabagabo Carine na Umutoni Ashley nibo bakobwa bazahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2017. Kuri uyu wa  28 Mutarama 2017 nibwo hari hateganyijwe ikiciro cya nyuma cy’amajonjora y’abakobwa 25 bagomba guhagararira intara zose n’Umujyi wa Kigali. Dore ko buri ntara igomba kuba ifite abakobwa batanu […]Irambuye

‘Ijuru rito’ indirimbo Christopher akoze atakiri kumwe na Clement

Muneza Christopher yamenyekanye cyane ubwo yabarizwaga muri Kina Music imwe mu mazu akomeye akora umuziki. Kuva aho atandukaniye nayo, yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘Ijuru rito’ atakiri kumwe na Clement. Kubera igihe cyari gishize uyu muhanzi adashyira hanze indirimbo nshya, benshi mu bakurikirana ibihangano bye bavugaga ko bishobora kumugora kuguma ku muvuduko yahozeho ari […]Irambuye

Serge Iyamuremye mu rukundo na Sandrine uba USA

Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya Gospel mu Rwanda ndetse unakunzwe. Amakuru agera ku Umuseke ni uko ubu yaba ari mu rukundo na Uburiza Sandrine umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika. Sandrine ukunzwe kwitwa Sando bivugwa ko yaba ari mu rukundo na Serge, mu minsi ishize nibwo nawe yinjiye mu […]Irambuye

The Ben azakorera igitaramo muri Uganda ahite asubira USA

The Ben umaze ukwezi mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ahavuye, agiye gukorera igitaramo muri Uganda ari nacyo cya nyuma azaba akoreye muri Afurika ahite asubira muri Amerika. Amakuru agera ku Umuseke avuga ko umucuruzi ukomeye wo muri Uganda ariwe wateguye icyo gitaramo The Ben azitabira kikazahuza abanyarwanda baba muri icyo gihugu. Umwe mu […]Irambuye

Kuba nta mukobwa uzwi ukundana na King James ngo ntibivuze

Ruhumuriza James cyangwa se King James mu muziki azwiho gukora ibintu bye acecetse, ntupfa kumenya gahunda ze ziri imbere igihe yihaye kitaragera. Avuga ko kuba nta mukobwa uzwi nk’umukunzi we bitavuze ko akundana n’abahungu bagenzi be. Bitandukanye n’abandi bahanzi b’abasore nka we, King James ntaragaragara ari kumwe n’umukobwa bizwi ko ari umukunzi we, nyamara ni […]Irambuye

AY ashobora gusubiranamo ‘Just a dance’ na Buravani

Ambwene Allen Yessayah wamamaye cyane nka AY, umuraperi ukomoka muri Tanzania, amakuru agera ku Umuseke ngo ni uko yaba ari mu mushinga wo gusubiranamo na Buravani indirimbo ye yitwa ‘Just a dance’. Impande zombi nta n’umwe werura ngo atangaze aho uwo mushinga ugeze utunganywa. Gusa igihari ni uko icyo gitekerezo cyumvikanyweho hagati yabo n’abakurikirana ibikorwa byabo […]Irambuye

Jay C nta terambere abona muri HipHop mu Rwanda

Muhire Jean Claude umuraperi uzwi mu muziki nka Ambassadeur Jay C, Avuga ko mu mezi icyenda ashize nta gihangano ashyira hanze, HipHop ari imwe mu njyana iri inyuma ugereranyije n’izindi. Impamvu asanga iyo njyana ariyo ishobora kuba idatera imbere kimwe n’izindi, ahanini avuga ko ari ikibazo kireba abahanzi kidafite aho gihurira n’undi uwo ariwe wese. […]Irambuye

‘Tiffah Dangote’ arakurikiranwa n’abasaga miliyoni kuri Instagram

Latiffah Dangote imfura ya Diamond Platnumz na Zari Hassan ubu arabarizwa mu bantu bakurikiranwa n’abasaga miliyoni n’ibihumbi ijana kuri Instagram kimwe n’ibindi byamamare ku isi. Ku mwaka n’amezi atanu, dore ko yavutse tariki ya 06 Kanama 2015 yujuje umubare udafitwe n’ibyamamare byinshi bisanzwe bizwi haba mu muziki no mu yindi mikino itandukanye. Tiffah Dangote ufite […]Irambuye

Nta nyungu iri mu gukorana n’umuhanzi wo hanze nta promotion

Trecy na Paccy nibo bagize itsinda rya TNP. Iri tsinda rikaba ryaranahozemo Nicolas wakinnye muri Rayon Sport ari naho bakuye akazina ka TNP. Kuri bo basanga gutanga byinshi ku muhanzi wo hanze ngo bakorane indirimbo kandi nta kuyimenyekanisha ‘Promotion’ azayikorera i wabo nta kamaro kabirimo. Bavuga ko birutwa nuko ayo mafaranga bamutangaho bajya kumureba, gukorera […]Irambuye

en_USEnglish