Digiqole ad

Umuziki w’u Rwanda uratera imbere buri munsi- Meddy

 Umuziki w’u Rwanda uratera imbere buri munsi- Meddy

Imwe mu mafoto agaragara mu mashusho ya ‘Ntawamusimbura’

Ngabo Jobert umaze kwamamara cyane nka Meddy, ni umuhanzi w’umunyarwanda uri muri Amerika. Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ntawamusimbura’ avuga ko ibyiza byinshi ku muziki w’abanyarwanda bikiza.

Imwe mu mafoto agaragara mu mashusho ya ‘Ntawamusimbura’

Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahabwa amahirwe yo kuba yaba uwa mbere uzamenyekana ku isi nyuma yo guhamagarwa mu birori bya African Music Magazine Music Awards (Afrimma) ngo atange ibihembo.

Uretse kuba yaragaragaye ku rutonde rw’abatanze ibyo bihembo, yahise anakorana indirimbo n’itsinda rya Sauti Sol ubu riyoboye andi matsinda mu karere.

Meddy yabwiye Umuseke ko uko iminsi igenda ishira ari nako umuziki w’u Rwanda ugenda urushaho gutera imbere mu buryo bugaragara. Ibikorwa by’abahanzi batandukanye avuga ko bifite uruhare runini mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Ibyo byose rero bikaba ari bimwe mu bikurikiranwa n’ibihugu byinshi ko mu minsi itari myinshi hari indirimbo zishobora kwamamara ku isi.

Abajijwe intumbero ‘Vision’ y’amashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbure’, yavuze ko kuri we yifuza ko yagera kure hashoboka. Ibyo byose rero akaba azabigezwaho n’abanyarwanda bitewe n’uburyo bazayimenyakishamo.

Ku bijyanye no kuba yaza mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu amaze ahavuye, ngo nta gisubizo gihamye afite. Gusa mu gahunda afite kuza mu Rwanda biri ku mwanya wa mbere.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish