Ingofero itava mu mutwe wa The Ben ngo ni impano
The Ben uherutse gukora igitaramo cy’amateka nk’umunyarwanda wa mbere wujuje parking ya stade Amahoro nta munyamahanga watumiwe, benshi bibaza ku ngofero ahora yambaye itamuva mu mutwe kuva yaza. Iyi ngo ni impano.
Kuri bamwe bakanibaza niba ariyo agira gusa nk’umuhanzi cyangwa niba hari icyo imufasha mu kazi ke.
Ibi bikaba biva ku kuba mu byumweru bitatu agiye kumara mu Rwanda, aho ari hose ntasigana n’iyi ngofero.
Bamwe bati “Ese niyo agira gusa?”.
Ukuri kuri iyo ngofero, ni uko ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’umwaka wa 2015, ari impano yahawe n’uwahoze ari umukunzi we uba muri Amerika.
The Ben yatangaje ko uretse kuba ari impano ngo kuri we mu busanzwe adakunda kwambara ingofero.
Ngo guhora ayambaye nta yindi mpamvu n’imwe ibirimo ugereranyije n’ibyo bamwe bibaza.
Mbere yo gusubira aho aba muri Amerika ngo agiye kubanza gukora ibitaramo mu Ntara.
Biravugwa ko azakorera igitaramo i Rubavu, Huye na Musanze byakunda akajya n’Iburasirazuba.
Andi makuru agera ku Umuseke, ni uko afite ikindi gitaramo muri Uganda ku itariki 10 Gashyantare 2017.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
UYU MUTYPE BURIYA NTASHOBORA KWIKANGA AHEZE MURWANDA AKABURA NITIKE IMUSUBIZAYO. KO IMINSI YO KUBA INAHA YAYONGEREYE CYA KIZAMI YAVUGAGA KWISHULI NACYO BAGITEYE IPINE CG
Harya ngo yiga hehe ?
kabisa the ben twifuzako yaza ino rusizi natwe, akadusangz kubihangan by. mur koz
Comments are closed.