Didier yise umwana we ‘Pilato’
Musinga Didier ni umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane ari muri USA aza kugarurwa mu Rwanda kubera kutagira ibimuranga. Kuri ubu, umwana we w’imfura yamwise ‘Pilato’.
Kuba yarahisemo iryo zina mu mazina yandi menshi, avuga ko igihe amaze ku isi hari byinshi yagiye yiga. Bityo aza gusanga n’amazina amwe n’amwe agira uruhare mu myitwarire n’imibereho y’umwana.
Uyu muhanzi ubwo yari muri Amerika ntiyakoreshaga amazina ye asanzwe yiswe n’ababyeyi. Ahubwo yiyitaga ‘Pilato Timeless’.
Yabwiye Umuseke ko kuba yarise umwana we ‘Pilato’ bizatuma akura ashaka kumenya impamvu se yamwise atyo. Biri mu bizatuma amunyuriramo ku mateka yagiye ahura nayo.
Ati “Bavuga ko so ukwanga akwita nabi!!ariko njye umwana wanjye kumwita ‘Pilato’ bizatuma akura ashaka kumenya ubusobanuro bw’iryo zina. Niho nanjye nzamubwira ububi n’ubwiza b’abantu”.
Mu ndirimbo ze zagiye zimenyekana cyane mu Rwanda, hari iyo yise ‘Ubugari, Umupfumu, nzagaruka n’izindi. Ubu yanashyize hanze indi nshya yise ‘Uzarongora ryari?.
Uretse aha muri Amerika uyu muhanzi yirukanywe, yanabaye muri Congo Kinshasa aho yakoze muri Company icukura amabuye y’agaciro,aba Tanzaniya n’ahandi henshi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
Uyu mugabo ni serieux kabisa!Umwana we wa kabiri azamwite YUDA.
Byarivanze
Uwagatatu azamwite BARABASI
Uzabyare abandi ubite Herodi, Kayifa na Yetiro. Uramenye ntuzibagirwa Belezebuli, Rusufeli, ndetse Shitani
Hhhhhh comments ninkuru iri aha ni hatari njye ntiwanyitira umwana utyo ngo nkwemerere kabisa. Ayo mateka cg ububi nubwiza byabantu wazabimubwira utamwise izina nkiryo rizajya iteka rimutera ipfunwe mu bandi. Nizeye ko nakura azahita arihinduza ukabona ko akugaye nk’umubyeyi, ubaye aka wa mugabo uherutse kwita umwana we Adolph Hitler
Uyu mubyeyi akeneye abavuzi yarahungabanye ! Hari amazina yagiye ata agaciro twavuga ko kuyita uwawe ari ugukungura n’umuvumo rugeretse ! Niyisubireho ntarirarenga !
Comments are closed.