Digiqole ad

Kanyombya ngo yanze gukomeza kwitwa indaya kandi ashaje

 Kanyombya ngo yanze gukomeza kwitwa indaya kandi ashaje

Kayitankore wamenyakanye cyane nka Kanyombya

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Kayitankore Ndjoli bakunze kwita Kanyombya, avuga ko kumuhitishamo hagati y’umugore n’abana yahitamo umugore, akavuga ko yashatse umugore akuze kubwo kwisubiza icyubahiro ntakomeze gucyekwaho no kwitwa indaya kandi ari umuntu mukuru.

Kayitankore wamenyakanye cyane nka Kanyombya
Kayitankore wamenyakanye cyane nka Kanyombya

Avuga ko umugore ariwe ubyara abo bana adahari abo bana batavuka.

Ati “Abana badahari ariko mfite umugore wanjye twabyara abandi kuko niwe mashini ibacura”.

Kanyombya yakomeje abwira Umuseke ko kuba yarafashe umwanzuro wo gushaka umugore akuze, byari ukwanga ko akomeza kwitwa indaya kandi ashaje.

Gushaka ngo byamushubije icyubahiro ndetse bituma benshi bahindura ishusho bari bamufiteho.

Umwana mukuru w’imfura ya Kanyombya yabyaye mbere yo gushaka yavutse mu 1980, ubu afite imyaka 37.

Uretse kuba akunze kugaragara muri filime asetsa abantu, ngo mu buzima busanzwe uyu mugabo akunze kuvuga make ngo keretse iyo hari abo bahuje urugwiro.

Naho kubera ko aba abizi ko abantu bose bamubona bagaseka, bimuha imbaraga zo kwitandukanya mu gihe cya filime no mu buzima busanzwe.

Izina ‘Kanyombya’ yaryiswe n’umwanditsi wa filime yitwa ‘Haranira kubaho’ ari nayo yamumenyekanishije cyane. Icyo gihe akaba yarayikinanye na mugenzi we witwa Nyagahene.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • KANYOMBYA NYAGAHENE SAMUSURI NA MUKALUJANGA NDABAKUNDA CYANE eeeeeEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • yewe kanyombya uransekeje sinzi niba ibyo uvuzaha atari comedy nkuko usanzwe!!!!!! cg nugusaza kko nigute wagereranya amaraso yawe nuwo mwahuye akuze nawe ukuze ? cyereka burya wigiriye nkahantu ukamara nka 2ans ukaba ufite uburyo umugenzura wamenya ko burya abuwawe uhari udahari….. ariko ugukomokaho nishema ryawe ingoma 1000 naho umugore wawe akwibagirwa nko kuzimya buje gusa wenda sibose ariko 90/0 ; kdi nukuri uzabaze abakuze murushako bazakubwira uziko mpise numva ko haje ikiza iwawe washyira abana imbere ukihisha numugore wawe ngo muzabyara abandi gusa uransekeje.

Comments are closed.

en_USEnglish