Digiqole ad

Ndita ku muryango wanjye kuruta guterana amagambo (Beef)- Jay Polly

 Ndita ku muryango wanjye kuruta guterana amagambo (Beef)- Jay Polly

Jay Polly avuga ko ubu agiye kwita ku muryango we n’umuziki kurusha kumvikana cyane ashyamiranye na bagenzi be ‘Beef’

Umwaka wa 2016 ngo ni imwe mu myaka idashobora kwibagirana mu buzima bw’umuziki kuri Jay Polly. Avuga ko aribwo yagarutse mu itangazamakuru cyane kandi atavugwa ibyiza kurusha ibibi. Ubu icyo ashyize imbere ni ukwita ku muryango we na muzika ye kurusha gushyamirana n’abandi bahanzi.

Jay Polly avuga ko ubu agiye kwita ku muryango we n’umuziki kurusha kumvikana cyane ashyamiranye na bagenzi be ‘Beef’

Muri uwo mwaka ni nabwo itsinda rya Tuff Gangz ryacitsemo ibice bibiri bamwe biyita Stone Church. Ibi ahanini bikaba byaratewe n’umwuka utari mwiza hagati y’abaraperi barimo Bulldogg na Jay Polly.

Byaje kuviramo iri tsinda gusenyuka. Green P, Fireman na Bulldogg bashinga ‘Stone Church’ ndetse banazanamo abandi baraperi bashya.

Jay Polly yagumanye izina rya Tuff Gangz kubera ko abo barishinganye bari bamaze kwigumura bafata irindi ridafite aho rihuriye na Tuff Gangz.

Nyuma y’izo mvururu zose zagiye zivuka hagati yabo, Jay Polly yabwiye Umuseke ko ubu gahunda afite ari ukwita ku muryango we n’umuziki we muri rusange aho kuba hari uwo bagirana beef.

“Ngiye kwita ku muryango wanjye n’umuziki wanjye gusa. Kuko natangiye no gukora indirimbo nzashyira kuri album yindi nshaka kuzashyira hanze. Sinkifite igihe cyo gushyamirana na bagenzi banjye abafite uwo mwanya bazabikore”– Jay Polly.

Umwe mu nshuti z’uyu muhanzi unakurikirana ibikorwa bye bya muzika bya buri munsi, avuga ko gutandukana kwa Jay Polly na Tuff Gangz byatumye amenya imbaraga yari afite kuri abo bagenzi be.

Ko kuva batandukana iryo tsinda nubwo bari basigaye ari batatu nta bikorwa bigaragara bigeze bakora nka mbere Tuff Gangz ikiri kumwe.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish