Batandatu bazahagararira Amajyaruguru muri MissRwanda 2017
Igikorwa cyo gutoranya nyampinga w’u Rwanda ku nshuro ya gatandatu cyatangijwe ku itariki ya 14 Mutarama 2017, gihera mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu. Iki gikorwa cyakomereje mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.
Muri iyi ntara hiyandikishije abakobwa bagera kuri 24. Muri abo bose, abagera ku 10 gusa nibo bashoboye kugera ahagombaga kubera aya majonjora babiri muri bo basanga batujuje ibisabwa basezererwa mu irushanwa hasigara umunani gusa.
Muri abo, Umutoni Josiane, Mukunde Laurette, Mutagoma Diane, Uwimbabazi Adeline, Umutsinzi Winnie na Umwali Aurore nibo babonye amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya kabiri kizitabirwa na 25 bavuye mu ntara zose bazavamo 15 bajyanwa muri Bootcamp.
Nk’uko iri rushanwa ribigenga, rivuga ko buri ntara igomba kugira umubare w’abakobwa batanu bagomba bayihagarariye. Ariko bidakuraho ko umubare wakwiyongera bijyanye n’imyitwarire y’abakobwa imbere y’abagize akanamankemurampaka.
Mu bantu batandukanye bagiye baganira na Umuseke mbere yuko iki gikorwa gitangira, bavuze ko irushanwa rya MissRwanda rifite uruhare runini mu guteza imbere umwari w’u Rwanda no kuba ritinyura bamwe kuvugira imbere y’imbaga.
Aho wasangaga mu myaka yashize umukobwa iyo yabaga yararangije kwiga amashuri yisumbuye icya mbere yatekerezaga byari ugushaka umugabo.
Ariko bitandukanye cyane n’ubu ko abakobwa basigaye bumva ko bafite imbaraga ndetse n’ubushobozi bwo kuba hari uburyo bahinduramo ubuzima bwabo batabukesheje abagabo babo.
Habarugira Jean Marie Vianney ukora ubucuruzi mu isoko rikuru rya Musanze, yavuze ko iyi ntara imaze kumenyekana cyane aho hasigaye haberamo ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye.
“Umujyi wacu urashyushye cyane mu myaka itatu cyangwa ibiri ishize. Kuko igikorwa cya MissRwanda cyatumye iyi ntara imenyekana kubera Miss Kundwa Doriane wabaye nyampinga aturuka muri iyi ntara muri 2015”– Habarugira
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 42, avuga ko uretse MissRwanda n’ibindi bikorwa nka Guma Guma biri mu bituma abatuye iyi ntara bagira umwanya wo kwidagadura.
Uko igikorwa cyagenze mu mafoto.
Mu bakobwa 10 bari baje guhatanira imyanya itanu ya mbere, babiri basezerewe kubera kutuzura 1.70m aribwo buburebure busabwa kuba wakwitabira iri rushanwa.
Nyuma yo kwiyerekana banyura imbere y’abagize akanamankemurampaka, aba nibo babashije gutambuka bakazahagararira iyi ntara mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2017.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakomereza i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 28 Mutarama 2017 nyuma rikazerekeza Iburasirazuba.
Photo© Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW