Digiqole ad

Siana w’imyaka 10 afite inzozi zo kuba icyamamare muri Gospel

 Siana w’imyaka 10 afite inzozi zo kuba icyamamare muri Gospel

Aline Gahongayire niwe washyikirije Siana igihembo nyamukuru cya cheque iriho ibihimbi ijana “100.000 frw”

Serukiza Ingabire Siana w’imyaka 10 niwe wegukanye igihembo cy’umuririmbyi w’umwana uzi kuririmba mu irushanwa ryiswe ‘Urugero Music Talent’ ritegurwa na’Urugero Music Academy.

Aline Gahongayire niwe washyikirije Siana igihembo nyamukuru cya cheque iriho ibihimbi ijana “100.000 frw”

Iri rushanwa ryatangiye ririmo abana bagera kuri 41, riza gusoza ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, risigayemo abana bane (4), barimo na Siana waryegukanye.

Amaze kwegukana uwo mwanya wa mbere, yavuze ko mu nzozi ze ari ukuzaba icyamamare mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ nk’umunya-Australia Darlene zschech.

Yabwiye Umuseke ko yishimiye cyane kuba ari we wegukanye icyo gikombe kuko atari azi ko ariwe uri bugitware mu bandi bana bagera kuri 41 bose bagishakaga.

Ati “Bakimara kumpamagara ko natsinze nahise mera nk’umuntu wataye ubwenge!!!Ubu icyo nifuza ni ugusaba ababyeyi banjye bakanjyana mu ishuri rya muzika nkarushaho kwihugura impano Imana yampaye ikaguka”– Siana.

Uyu mwana ( Siana) yari mu itsinda ry’abana begeraga kuri 41. Muri abo haje kubaho ikiciro cya batanu ba mbere bahize abandi. Kuza muri abo batanu, nibyo byaje kumuhesha umwanya wa mbere.

Urugero Media Group itegura ayo marushanwa, ivuga ko amatorero yose akwiye gushaka uburyo hashakishwa abana bato bafite impano zo kuririmba. N’ababyeyi babo bagakundisha abana impano bababonamo.

Arnaud Ntamvutsa Umuyobozi wa Urugero Media Group avuga ko impano yo kuririmba yabonye kuri Siana itangaje. Mu gihe cy’umwaka bari bamaranye yatangajwe n’imiririmbire y’uwo mwana.

Ati “Amavuta y’Imana amwerekejeho cyane ameze nk’umwami Dawidi akiri muto. Kuba yaregukanye umwanya wa mbere mu bana 41 n’amavuta yasizwe akiri muto”.

Urugero Media Group itangaza ko  igihembo gikomeye baba bafite ari ukwagura umuziki waba bana. Maze  bakajya babakurikirana mu buzima bwa buri munsi ari nako babakorera amajwi n’amashusho y’indirimbo zabo.

Mu bihembo Serukiza Ingabire Siana yahembwe  ku cyumweru bingana n’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe. Muri ibyo bihembo, harimo no kuzakurikiranwa n’Urugero Media Group.

Siana niwe weugukanye icyo gihembo mu gihe kingana n’umwaka wose hibazwa uzacyegukana mu bana 41 bose bagishakaga.
Bari kuririmba.
Bari kuririmba.
Ashyikirizwa igihembo.
Ashyikirizwa igihembo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mukaba mutatwumvishije na audio ngo twummve ijwi ry’uwo mwana koko?? Imana ishimwe ariko kubw’impano iha abana bayo kd ihe umugisha abiyemeje kuzivumbura no kuzishyigikira. courage Urugero Media group, u doin a great job in the kingdom of God!

Comments are closed.

en_USEnglish