Kuva naba MissRwanda kugeze ubu nta pfunwe mfite- Miss Jolly
Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru, Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yavuze ko ashimira abanyarwanda bose bagize uruhare mu itorwa rye. Avuga ko nta n’ipfunwe afite mu mwaka wose ushize yambaye iryo kamba. Ni mu gihe hasigaye igihe gito agatanga iri kamba.
Iki kiganiro cyari n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro ingengabihe y’ibikorwa bya MissRwanda2017 ku nshuro ya gatandatu igihe kuba.
Byinshi mu byo Miss Jolly yatangaje, yavuze ko kwitwa Nyampinga ari umwanya usaba ubushishozi ku kintu icyo aricyo cyose.
Ko hari benshi bahabwa iryo kamba ariko ntibabashe kurigumana igihe nyacyo yarigenewe kubera rimwe na rimwe kutamenya agaciro afite kuri rubanda.
“Bwa mbere mpapagarwa MissRwanda ntakiri Mutesi Jolly numvaga ari ibintu bisanzwe uretse kwitwa utyo!! Ariko nyuma nibwo nagiye mbona akamaro ko kuba nyampinga. Mu mwaka wose maze mfite iri kamba ndashimira umuntu wese wanyeretse ko anshyigikiye nta pfunwe na rito mfite mu mutima wanjye”– Miss Jolly
Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up unafite ibikorwa bya MissRwanda mu nshingano ze, yavuze ko bishimira ibikorwa Miss Jolly yagiye akora. Ko n’uzamusimbura akwiye kuzusa ikivi cye neza.
Mu ngengabihe y’iki gikorwa cya MissRwanda, biteganyijwe ko amajonjora azahera mu ntara y’Iburengerazuba mu mujyi wa Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Mutarama.
Nyuma hakazakurikiraho intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali muri petit stade i Remera tariki ya 28 Mutarama 2017.
Nta mpinduka mu bihembo bya nyampinga w’u Rwanda 2017. Umukobwa uzegukana iri kamba azahabwa imodoka nshya iri mu bwoko bwa Swift, n’umushahara w’ibihumbi 800.000 frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka.
Photos: Ishimwe Innocent/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
12 Comments
Ko mbona uyu Theonestine ariwe waba miss ra? Uriya mwana wapi asa n’agapupe!
Mbega ngo aritukuza uno Miss wacu! Yarahishije neza neza. Na Kamaramasenge arayihiga!
nakateye nukuri, ndebera uwo wa cogebank we urareba ari inzobe ye koko??? Mukorogo iravuza ubuhuha mu Rwanda. kandi ni mugihe kuko andi mavuta meza atuma umuntu asa neza arahenda cyane. Gusa mukorogo igira ingaruka nyinshi pe, uwashaka yareba no kuri google ubuhamya bwabantu bakoresheje hydroquinone uko bwabagendendeye. bari Beza b Urwanda Mwitonde rwose udafite cash zo kugura amavuta meza ya brightening ari proved by experts mwabireka rwose.
bose ni za mukorogo gusa, nta bwiza mbonye.
Ariko uyu Miss Mutesi we si umukorogo gusa aranasa nk’ufite uburwayi.
Cyakoze kugira Miss umukobwa usa gutya biragaragara ko hari ikintu kirengagijwe.
Miss Vanessa agezehe ajya kwiga gukina film muri Hollywood
nta miss mbona pe kugeza naho drc congo iturusha miss
Uyu miss witukuje usa na kamaramasenge ihishije! Ibi bintu bya miss mushatse mwabireka.
nta pfunwe ufite nyine, erega nta mupfu winukira!
Kuri iyi nshuro, turasaba abakemurampaka kuzaba inyangamugayo mw’itorwa rya nyampinga. gutora umuntu wujuje originalités exterieur et interieur kuburyo n’umubona wese ahita amusangamo umwimerere w’aho aturuka. Miss Uganda 2015 Zahara Nakiyaga, abantu bamuvugirije induru ngo ni mubi ariko nyamara abahanga babashaga kumubonamo ubwiza bw’igihugu cye pe! nonese ufashe umuntu si umuzungu si umwirabura si nyamweru umwohereje i Mahanga ngo najye kurushanwa, wibaza ko aba judges b’iyongiyo bo bazamushyira mukihe kiciro? Already aba yamaze gutakaza amanota menshi cyane. Ikindi kandi mujye mwibuka ko Nyampinga ari ambassadeur wa ba nyampinga bose b’igihugu, bishatse kuvuga ko n’abakiri batoya bamureberaho (Loving, Patient, Understanding, Strong-Willed, Genuine, Aspiring, Objective & Subjective, Humble, Appreciative, Humourous, Unassuming, Self-Aware, Generally Cognizant, Wistful at Times, Everything to Everyone)
MURAKOZE
wakoze neza Miss Rwanda 2016 congs kbsa
Warakoze mama kandi nibyope,ntucikintege cg ngo ubabazwe nabagutuka. Ntawu neza rubanda,niko bamera.
Comments are closed.