Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ubwo Papa Francis yasomaga Misa i La Paz mu murwa mukuru wa Bolivia, yavuze ko abategeka Isi babaye ibisambo kuko batwawe no kunyunyuza imitsi ya rubanda ndetse no gukoresha umutungo kamere mu buryo bukabije bigatuma abana bari kuvuka bashobora kutazabona ibibatunga mu myaka iri imbere. Papa Francis mu magambo afite […]Irambuye
Ejo mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa USA ku nshuro ya 239, Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica J, Barks- Ruggles yakiriye Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye bari baje kwifuriza umunsi mwiza inshuti zabo z’Abanyamerika, aboneraho kugaya ko muri USA hakiri abantu barasa bagenzi babo babaziza uko uruhu rwabo rusa. Erica J.Barks-Ruggles yavuze ko […]Irambuye
Kuri uri uyu wa kane Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yakiriye abagize Itorero Urukerereza bari baje kumutega amatwi kuri Petit Stade Amahoro i Remera baganira ku ngingo zitandukanye harimo umuco muri iki gihe no ku bintu bitandukanye. Abagize Urukerereza barenga 100 batoranyijwe mu ntore zose z’u Rwanda no mu matorero atandukanye abyina cyangwa se […]Irambuye
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Uganda ariko akaza kweguzwa na Perezida Museveni, Amama Mbabazi yatawe muri yombi na Police nk’uko Felix Kaweesi ushinzwe ibikorwa bya Police yabitangarije The New Vision. Undi utavuga rumwe na Leta ukuriye ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) Kizza Besigye na we afungishijwe ijisho iwe ahitwa Naggalama. Uku kumuta muri […]Irambuye
……4G Internet square niyo yambere mu Rwanda. Kigali, Rwanda, 8/ Nyakanaga/ 2015 –Airtel Rwanda, iri kw’isonga mu gutanga serivisi za interineti, yifatanyije mw’ifungurwa rya 4G Square ya mbere mu Rwanda. Ku bufatanye na Olleh Rwanda Networks ndetse na Minisitiri w’urubyirukona ICT- Nyakubahwa Jean PhilbertNsengimana; habashijwe gufungurwa kumugaragaro 4G Square I Kigali mu nyubako yitwa Grand […]Irambuye
Ikipe ya Bugesera FC yatsinze ikipe ya Muhanga iyisanze iwayo bituma amahirwe yayo yo kujya mu cyiciro cya mbere yiyongera. Ku rundi ruhande ikipe ya Rwamagana yanganyirije iwayo na Sorwathé 1-1. Mu mukino wa ½ igitego cya mbere cya Bugesera FC cyatsinzwe na Ndikumana Ali ku munota wa 51 w’umukino, igitego cya kabiri gitsindwa na […]Irambuye
Nyuma y’amasomo abanyeshuri bagira igihe cyo guhura bakagira ubundi bumenyi bunguka bwiyongera kubwo mu ishuri baba bamazemo igihe kinini. Ibi kandi bibafasha kuruhura ubwonko cyane ko abanyeshuri ahanini bakoresha ubwonko bwabo. Dr Ndacyariho J Bosco impuguke mu mikorere y’ubwonko agira ati: “ Nyuma y’igihe kinini ubwonko buri gukora ikintu kimwe buba bukeneye ni kuruhuka kugira […]Irambuye
Minisitiri w’intebe wo mu gihugu cya Tuvalu kigizwe n’ikirwa kibarwa nk’icya kane mu birwa bito ku Isi aratabaza amahanga ngo amufashe guhungisha abaturage kuko amazi y’inyanja ya Pacifique ari kubasatira cyane ku buryo hasigaye metero enye gusa kugira ngo abe yabagezeho. Ikibazo gihangayikishije kurushaho ni uko haramutse haje umwuzure bahita bashira bose. Ikinyamakuru The Independent […]Irambuye
Ubutegetsi bw’igihugu cya Tunisia bwemeje ko bugiye kubaka urukuta rugitandukanya na Libya ahavugwa ko haturuka ibibyehe byihungabanya Tunisia. Uru rukuta ngo ruzaba rufite uburebure bwa kilometero 160 kandi ngo rugomba kuba rwarangiye mbere y’uko uyu mwaka urangira nk’uko Minisitiri w’intebe Habib Essid yabibwiye TV y’igihugu. Mu minsi ishize umusore witwa Rezgui yinjiye ahantu ba mukerarugendo […]Irambuye
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa gatatu kigahuza Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko na Minisiteri y’umutungo kamere, mu rwego rwo kurebera hamwe ikizakorerwa abaturage bazimurwa hafi y’amashyamba ya Gishwati na Mukura ubwo azaba agiye kwagurwa, intumwa za rubanda zijejwe ko abazimurwa bazahabwa ingurane ingana n’ubutaka bazasiga. Abadepite bagize iriya Komisiyo basuye ariya mashyamba(ataragirwa […]Irambuye