Nigeria : Buhari yeguje abakuru b’ingabo bose

Umuvugizi wa Perezida Muhammadu Buhari yabwiye Jeune Afrique ko umukuru w’igihugu yeguje umugaba w’ingabo hamwe n’abandi  bakuru b’ingabo bashinzwe izirwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere. Ibi abikoze habura icyumweru kimwe ngo ajye gusura Perezida Obama wa USA kandi bije nyuma y’uko Boko Haram ikomeje kwica abantu benshi mu gace ka Maiduguri. Mbere y’uko […]Irambuye

Museveni YAGEZE mu Burundi gutangira guhuza impande zombi

Perezida Museveni wa Uganda yageze mu Burundi gutangira kureba uko yahuza impande zitavuga rumwe ku byerekeranye n’uko amatora yategurwa kugira ngo azabe mu mahoro no mu bwisanzure cyane cyane ko abatavuga rumwe na Leta batifuza ko Pierre Nkurunziza yakwiyamamariza manda ya gatatu. Museveni  i Bujumbura aragerageza kuganira n’impande zombi iminsi irindwi mbere y’uko amatora nyirizina […]Irambuye

Uganda: Papa Francis yasabye ‘kutazakirwa nk’umwami’ nabasura

Amakuru atangwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda ndetse n’Ibya Papa Francis avuga ko Papa Francis yasabye Guverinoma ya Uganda kutazamwakira nk’umuntu ukomeye ubwo azaba yabasuye mu mpera z’uyu mwaka. Ubwo busabe bwa Papa ubu buri kwigwaho n’ubutegetsi bwa Uganda ngo bubifateho umwanzuro bufatanyije n’uhagarariye Papa muri Uganda. Papa yasabye ko nabasuta atazacumbikirwa muri Hoteli […]Irambuye

Nyamata: Ihuriro ry’abakobwa bayoboye muri za Kaminuza baremeye abamugariye ku

Kuri iki cyumweru abakobwa bibumbiye mu muryango w’abakobwa bahoze bayobora muri za Kaminuza ndetse n’abakiyobora ‘The Girls Leaders Forum (GLF) basuye abahoze ari ingabo z’u Rwanda bamugariye ku rugamba batuye mu murenge wa Nyamata mu mudugudu wa Nyaruvumu  mu Bugesera. Umuyobozi wa Girls Leaders Forum wungirije ku rwego rw’igihugu Umutoniwase Ange yabwiye Umuseke ko iki […]Irambuye

Tanzania: Pombe Magufuli ni we ushobora kuzasimbura Kikwete ku butegetsi

John Pombe Magufuli w’imyaka 56 niwe muri iyi week end watorewe kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka rya CCM (Chama Cha Mapinduzi) riyobora Tanzania kuva yabona ubwigenge. Pombe ashobora gusimbura Jakaya Kikwete wari usanzwe ayobora iki gihugu ariko mande ze zimaze kurangira. Magufuli wari usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo yari ahanganye n’abagore babiri barimo uwari uhagarariye […]Irambuye

Perezida Kagame yibukije abashoramari bo muri Kenya ko bisanga mu

Mu nama ngishwanama yabaye kuri iki cyumweru muri Serena Hotel hagati y’abashoramari b’u Rwanda na Kenya bafatanyije n’abavuga rikijyana, Perezida w’u Rwanda  Paul Kagame  yasabye abashoramari bo muri Kenya  kwisanga mu Rwanda bagakora ubucuruzi kuko iterambere  ry’u Rwanda riri mu maboko y’abashoramari. Nyuma y’uko urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) n’inteko ya Kenya ishinzwe ubucuruzi n’inganda […]Irambuye

Mahama: Abana b’Abarundi bari bonyine bagiye gushakirwa imiryango ibakira

Mu ruzinduko Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanije n’ibigo biyishamikiyeho,yagiriye mu nkambi icumbikiye impunzi z’Abarundi muri Mahama mu Karere ka Kirehe, Umunyamabanaga uhoraho muri iyi Minisiteri Umulisa Henriette yavuze ko nubwo hari ibyakozwe ngo abacumbikiwe muri iriya nkambi babeho neza, ngo hakiri abana badafite aho aba bakeneye imiryango ibakira. Kuri we ngo abana bagomba kubonerwa imiryango ibarera […]Irambuye

Menya ibanga uruvu rukoresha ngo amaso yarwo arebe hose

Abahanga bo muri Kaminuza ya Haifa muri Israel basanze uruvu (chameleon) rufite ubwonko bufite ubushobozi bwo gutegeka ijisho rimwe rigahumbya irindi rikareba bityo bikarufasha gufata agakoko rwifuza kurya. Ubu buryo nibwo ba mudahushwa (snippers) bakoresha ku rugamba iyo barasa abanzi kandi nibwo abanyamakuru bafotora bakoresha bashaka gufata amafoto ‘avuga’. Ubusanzwe amaso y’uruvu akoze ku buryo ashobora […]Irambuye

Kimisagara: Basanze umugabo yapfiriye hafi y’iwe mu ijoro ryakeye

Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo cya kare abaturage bo mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge basanze  umurambo wa Rudasingwa  munsi y’urugo waguye mu mukingo uri hejuru y’urugo rwubatse munsi yawo(umukingo). Abaturage bemeza ko nyakwigendera yari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko, akaba yarafite umugore bamaranye hafi umwaka, ariko batarabyarana umwana. Ubu […]Irambuye

Gicumbi:Bishimiye isoko bubakiwe kuko rizabafasha kunguka

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Ruvune abacururizaga mu muhanda bavuga ko bari bahangayikishijwe no gucuruza  ntaho kugama imvura, izuba n’ivumbi bafite ubu bakaba batashye isoko ryishya bubakiwe kugira ngo babone uko bakora neza. Silikari Jonas ukora ubucuruzi  bw’imyenda utuye mu murenge wa Ruvune mu kagari ka Rebero  mu mudugudu wa Gatare avuga ko […]Irambuye

en_USEnglish