Kigali: Ambasaderi wa USA yagaye ko iwabo hakiri ivanguraruhu
Ejo mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa USA ku nshuro ya 239, Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica J, Barks- Ruggles yakiriye Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye bari baje kwifuriza umunsi mwiza inshuti zabo z’Abanyamerika, aboneraho kugaya ko muri USA hakiri abantu barasa bagenzi babo babaziza uko uruhu rwabo rusa.
Erica J.Barks-Ruggles yavuze ko kuba hari abantu cyane cyane abapolisi bifata bakarasa Abirabura kandi binyuze mu nziza zidateganywa n’amategeko ari ibintu bidakwiriye.
Muri USA hamaze iminsi havugwa abapolisi barashe abirabura urugero nko muri Ferguson ndetse n’umusore w’Umuzungu aherutse kwinjira mu rusengero arasa abirabura basengaga.
Ibi byose kuri Ambasaderi Erica ngo ni ibintu bidakwiriye kandi bigomba kubera Abanyamerika uburyo bwo kwicara bakareba ikibitera bakakigorora hakiri kare ku bw’inyungu z’abana babo bazaragwa igihugu ejo hazaza.
Yagize ati: “Kuba hari abapolisi bakirasa abirabura nko mu mujyi wa Ferguson, Missouri ndetse n’uherutse kurasira abirabura muri Kiliziya muri Carolina y’Epfo, bitwereka ko twebe nk’abaturage akazi kacu katararangira.”
Ku rundi ruhande ariko, Amb. Erica J.Barks-Ruggles yashimye ko mu gihugu cye abaturage bishyira bakizana ndetse buri wese akaba yemerewe gukunda no kubana n’uwo ashaka.
Ibi abivuze nyuma gato y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa USA rwemereje ku mugaragaro ko gushakana kw’abahuje ibitsina byemewe muri Leta zose zigize USA.
Ambasaderi wa USA mu Rwanda yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zitandukanye kandi asezeranya ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buzakomeza kugira ngo iri terambere rikomeze.
Mu ijambo rye Erica yashimye ko ubu mu Rwanda hari demokarasi n’icyerekezo kitajegajega.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo wari muri ibi birori na we yashimye ko ibihugu byombi bibanye neza kandi atsindagira ko ibyagezweho mu myaka 21 ishize ari indashyikirwa.
Yashimiye kandi yifuriza abayobozi n’abaturage ba USA aho bari hose ku Isi kwizihiza neza umunsi wabo w’ubwigenge.
Min Mushikiwabo yibukije abari aho ko imibanire y’ibihugu byombi igomba gukomeza kongerwamo ingufu cyane cyane mu bucuruzi no mu kurinda umutekano.
Kuri we ngo ibi ni byo bizatuma abaturage b’ibihugu byombi babaho batuje.
USA ni kimwe mu bihugu byagize uruhare runini mu gufasha u Rwanda kwiyubaka mu nzego zitandukanye kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ihagaritswe. Inkunga yayo yibanda cyane mu nzego z’uburezi, ubuzima, iterambere ry’ubukungu n’ibindi.
Amafoto/NTEZIRIZAZA/UM– USEKE
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ese bo ko ntacyo batangaza kuri mandat ya 3 y’umukuru wigihugu cyacu? nizereko bazareka natwe tukishyira tukizana mubyo dutekereza no mubyo twifuza.
Barabitangaje kera, ko badashyigikiye manda ya gatatu reba amatangazo batanze urabisangamo.
Gasongo urashya warura iki manda se hasigaye igihe kingana iki kuki ushaka ko aribo babivuga se? ubwo se aho wandikiye ni muri prison? cyangwa urashaka umutinganyi ujye muri america uhere kuri Obama na na chef of justice
urumva uyu mugore ibyo atangiye??? ngo umuntu yemerewe kubana nuwo ashaka. atangiye sensibilisation mu banyarwanda ngo nabo bagomba kuba gay.
ngo amatangazo?mwebwe se mujya kubategeka ibyo bakora?ibyo se uvuze n’ibiki?ubusutwa .com!!ngaho nawe jya kubabuza ubutinganyi!cg nawe urabushyigikiye? bacunge izamu ryabo,nabo ntiborohewe ,Africa bayigize akarima kabo! ni bagese ubwiyo.
Ngo buri muntu yemerewe kubana nuwo ashaka?so?hano ni mu Rwanda igihugu cy Imana cyatuwe Kristu mwami nukuvugako tugendera kumahame ya Bible.so keep homosexuality in the USA.thank you
perezida mugabe yaravu ngo agiye kujya muri USA abwere OBANA kobashyingiranwa kuberakako ashyigikiye ubutinganyi ark usibye ko urwanda rutabyemeye kumugaragaro harukubyemera birenze kutagi icyobabivugaho.? ntakundi rwanze kubyemera ryanze guhakana kd barahari babikora benshi
IBIBINTU BASHAKA KW INTRODUISA BYU BUTINGANYI MUMENYEKO ARI GUTAKAZA PERSONALITE KU RWDGO RWO HEJURU.NUKWITONDA CYANE NI BIBI NIBYO BYARIMBUYE SODOMU NA GOMORA.YESU ARARIRA IYO YUMVA IBYO.
ubutinganyi burikurugi kuko urwanda rwemeye kujamukwaha kwabatinganyi
Comments are closed.