Algérie : Bouteflika ngo azaguma ku butegetsi nubwo arwaye

Umukuru w’igihugu cya Algeria Abudelaziz Bouteflika  kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko atazava ku butegetsi n’ubwo bivugwa ko arwaye ku buryo atabasha gukomeza kuyobora. Hari abavuga ko uyu mugabo ugeze mu zabukuru ngo arwaye indwara ituma atabasha kuvuga cyangwa kugenda neza. Yagize ati: “Mwansabye kujya muri uyu mwanya kugira ngo mbakorere kandi narabyemeye n’ubwo mfite ubuzima […]Irambuye

Ubushinjacyaha bugiye gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda

 Jean Bosco Siboyintore ushinzwe gukurikirana abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika  yabwiye abanyamakuru mu nama yabahuje ko hari kurebwa uburyo Abarundi bakekwaho gukora Jenoside bakurikiranwa. Ubu ngo hari gukusanywa imyirondoro yabo n’ibihamya bifatika byatuma iperereza ritangizwa neza. Siboyintore yasobanuraga icyo Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bukora ku byerekeranye no gukurikirana […]Irambuye

Ntiwakurikirana ibifi binini udafite ibimenyetso –Muhumuza

Mu kiganiro Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Richard Muhumuza yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu yavuze ko igituma bigora gukurikirana abantu bagize uruhare mu kunyereza cyangwa gucunga nabi umutungo wa Leta  basohowe muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta biterwa n’uko ababivuga akenshi baba nta bimenyetso bafite ubushinjacyaha bwaheraho mu kazi kabwo. Richard Muhumuza yabwiye abanyamakuru ko mu […]Irambuye

Radio &Weasel bageze i Kigali baje muri KWIBOHOZA CONCERT

Ku mugoroba w’uyu munsi   nibwo abagize itsinda rya Goodlife aribo Radio na Weasel bari basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i kanombe . Bakigera i Kanombe bakiriwe n’abanyamakuru benshi barangajwe imbere n’uwateguye igitaramo cyiswe Kwibohora Concert ariwe Muyoboke Alex. Radio wagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yabonaga uko yakiriwe yagiye mu modoka avuga ati: Abanyarwanda turaje twibohore […]Irambuye

AMAFOTO: Tujyane gusura Pariki y’Akagera

Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba bushyira Amajyaruguru. Izina Akagera irikomora ku ruzi rw’Akagera ruyicamo hagati. Iyi pariki yashinzwe muri 1934 hagamijwe guha inyamaswa icyanya cyo kubamo zituje zidatinya kwicwa naba rushimusi cyangwa abandi.  Iyi pariki ifite ubuso bwa kilometero kare1200( 1,200 km²).  Iherereye mu gace k’umurambi n’utununga karimo ubwatsi bw’umukenke bufasha inyamaswa zirisha kubona ubwatsi. Umwihariko […]Irambuye

Tumenye INTARE n’uko zibaho

Intare ni inyamaswa ibarirwa mu binyamajanja kandi y’inkazi. Intare ziri mu binyamajanja bitanu  binini aribyo Intare(Lion), ingwe(Leopard), igisamagwe (Tiger)hamwe n’andi moko abiri asa n’ingwe ariko bitandukaniye ku mubyimba,uburebure n’amabara ariyo Jaguar na mugenzi wayo uba ahakonja witwa Snow Jaguar. Muri ibi binyamajanja, intare iza ku mwanya wa kabiri mu bunini no mu buremere nyuma y’igisamagwe( tiger, […]Irambuye

Burkina :Haravugwa amakimbirane mu ngabo zirinda Perezida

Amakuru atangazwa na Jeune Afrique aravuga ko hari amakimbirane hagati y’abarinda  Umukuru w’igihugu bagize umutwe witwa Régiment de sécurité présidentielle (RSP) na Minisitiri w’intebe Lt Col Yacouba Isaac Zida wahoze aziyobora. Aya makimbirane ngo yatangiye ubwo abarinda umukuru w’igihugu bashaka gufata no gufunga Lt Col Isaac Zida ubwo yari avuye mu rugendo rw’akazi muri Taiwan. […]Irambuye

en_USEnglish