Uganda: Amama Mbabazi n’umukobwa we batawe muri yombi
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Uganda ariko akaza kweguzwa na Perezida Museveni, Amama Mbabazi yatawe muri yombi na Police nk’uko Felix Kaweesi ushinzwe ibikorwa bya Police yabitangarije The New Vision. Undi utavuga rumwe na Leta ukuriye ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) Kizza Besigye na we afungishijwe ijisho iwe ahitwa Naggalama.
Uku kumuta muri yombi ngo kwatewe n’uko yabujijwe kujya gukorera inama ahitwa Mbale, ubwo yasabwaga gutaha ngo asubire i Kampala, we yarabyanze.
Mbabazi yurijwe imodoka ya Police ntiharamenyekana aho afungiye. Umushoferi we bamutegetse gukata imodoka akayisubiza i Kampala.
Ikinyamakuru The New Vision cyanditse kandi ko n’umukobwa wa Amama Mbabazi, Rachael Mbabazi, na we yatawe muri yombi na polisi, ayo makuru yatangajwe n’undi mukobwa wa Mbabazi witwa Nina Rukikaire.
Uyu mukobwa Rachel Mbabazi ngo yashwe ari kumwe n’abandi bantu bane, ngo se amutezeho kuzamukoresha cyane mu bihe byo kwiyamamaza.
Hagati aho na Kizza Bessigye wo mu ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta afungishije ijisho iwe. Uyu Besigye yahoze ari umuganga bwite wa Perezida Museveni.
Mu kurwanya Museveni, uyu mugabo afatanyije na mugenzi we Gregory Muntuyera bakunda kwita Mugisha Muntu, uyu kandi yahoze mu ngabo za UPDF afitemo ipeti ryo hejuru.
Mbabazi mu mpera z’icyumweru gishize yahaye ikiganiro abanyamakuru ababwira ko nta gihugu cy’amahanga icyo ari cyo cyose gishobora kumutegeka kuba igikoresho cyabo.
Ibi yabisubije ubwo abanyamakuru bamubazaga niba gushaka kwiyamamaza kwe atabiterwa n’uko abisabwa n’ibihugu birimo America (USA) n’Ubwongereza.
Kuri we ngo icy’ingenzi ni uko muri Uganda haba impunduka Perezida Museveni akava ku butegetsi n’abandi bakayobora.
Mbabazi ari mu ishyaka rya Museveni ryitwa National Resistance Mouvement, ubu nta cyizere agifitiwe muri iryo shyaka nka mbere.
Perezida Yoweli Museveni ari ku butegetsi kuva mu 1986, icyo gihe yabugiyeho amaze guhirika Milton Obote kandi icyo gihe yari afatanyije na Amama Mbabazi.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
9 Comments
Mupfa kutageza aho uburundi ,DRC cg Soudan bigerewe ibindi nababwira iki !!!
Museveni Aho bukera arameneshwa nka Kompaore.
Hhahh Uganda ndumva nayo igeze aharindimuka kabsa.
wasanga Uganda bagiye kuyigira nka Libya.
Ariko Abanyafuri koko uko abazungu batwise natwe niko turi? Ubu aba Western barapfa iki koko.
Ukuntu M7 yazanye amahoro mu Uganda wenda azakurweho nurupfu.
ko mbona nabo ari abakambwe barashaka iki?
Museveni aho bigeze yari akwiye kureka n’abandi bakayobora Uganda, agasezera mu mahoro hataravuka imvururu. Gufunga abantu batavuga rumwe nawe ntabwo ariwo muti. Nibamara kwishyira hamwe bakamurwanya bakoresheje intwaro ntabwo azabashobora, bizoreka Uganda usange isubiye inyuma kandi yari imaze kugera ku rwego rushimishije.
Rwose M7 niyibaze anisubize ku mpamvu zatumye yarwanyije ingoma z’igitugu kugeza afashe ubutegetsi muri 1986. Ibyo yarwanyije nawe ubu bagiye kubimurega hanyuma nawe bamurwanye.Mu gifaransa baravuga ngo “Les mêmes causes produisent les mêmes effets”.
Kaguta …… Nkurumbi/nziza = Kabila
Akarere kacu karagowe pe!!!!!!!
Museveni najye kuruhuka areke gusaza yanduranya afungabantu.
Museveni bamureke ayobore kuko ibyo yadukoreye nibyinshi byiza. Ntawundi dushaka.
utazi ubwenge ashima ubwe.
Comments are closed.