Tunisia igiye kubaka urukuta ruyitandukanya na Libya
Ubutegetsi bw’igihugu cya Tunisia bwemeje ko bugiye kubaka urukuta rugitandukanya na Libya ahavugwa ko haturuka ibibyehe byihungabanya Tunisia.
Uru rukuta ngo ruzaba rufite uburebure bwa kilometero 160 kandi ngo rugomba kuba rwarangiye mbere y’uko uyu mwaka urangira nk’uko Minisitiri w’intebe Habib Essid yabibwiye TV y’igihugu.
Mu minsi ishize umusore witwa Rezgui yinjiye ahantu ba mukerarugendo bakunda kuza gufatira amafu no kuruhuka mu mujyi wa Susse muri Tunisia arasa abantu 38 abenshi muri bo bakomokaga mu bihugu by’i Burayi.
Iki gitero kigambwe n’umutwe wa Islamic State ikorera muri Libya. Muri Werurwe uyu mwaka abasore babiri bishe ba mukerarugendo 22 babasanze mu nzu ndangamurage ya Bardo.
Mu minsi mike iri imbere, Leta ya Tunisia arasohora itegeko rikumura kandi rihana iterabwoba.
UM– USEKE.RW