Airtel Rwanda ifunguye iduka kuri 4G Square iherutse gutahwa
……4G Internet square niyo yambere mu Rwanda.
Kigali, Rwanda, 8/ Nyakanaga/ 2015 –Airtel Rwanda, iri kw’isonga mu gutanga serivisi za interineti, yifatanyije mw’ifungurwa rya 4G Square ya mbere mu Rwanda. Ku bufatanye na Olleh Rwanda Networks ndetse na Minisitiri w’urubyirukona ICT- Nyakubahwa Jean PhilbertNsengimana; habashijwe gufungurwa kumugaragaro 4G Square I Kigali mu nyubako yitwa Grand Pension Plaza.
4G Square niho hantu hambere mu Rwanda abantu bazajya bahurira kugirango babone tekinolojiya 4G LTE ikoreshwa n’ibyuma by’ikoranabuhanga (smart phones, touch pads, smart watches)no mu byumba by’inama. Hakaba ari ahantu ho kuruhukira mu gihe unakoresha ibyuma bitandukanye by’ikoranabuhanga bigezweho.
Ubwo yagiraga icyo atangaza kw’ifungurwa rya 4G Square n’icyumba cya Airtel 4G, Chrysanthe Turatimana wari uhagarariye Airtel yagize ati: “4G Square ni agashya mu Rwanda kandi izajya ifasha abanyarwanda kubona interineti ya 4G biboroheye. Dufite inshingano yo kudatenguha abakiriya bifuza interineti ya 4G kubera ko aritwe turi kw’isonga mu kuyitatanga, niyo mpamvu tubizeza interineti yihuta kandi izira inenge.”
4G Square izajya itanga interineti yihuta cyane kuri buri muntu uhari ku buntu. Abifuza serivisi za 3G ndetsena 4G bazajyabazisanga mu cyumbacyaAirtel,hakazajyahabahafunguyeburimunsi.
Minisitiri w’urubyiruko na ICT wari umushyitsi w’imena, Nyakubahwa Jean Philbert Nsengimana yagize ati: “Tekinoloji ya 4G LTE ni intsinzi kuri ICT no ku bucuruzi mu Rwanda. Ibi nibyo biranga igihugu gishingiye iterambere ryacyo kuri tekinoloji kandi twizeye ko urubyiruko rwose rwiyumvamo impano ruzabyaza umusaruro ino 4G Square, rukora applications zateza igihugu cyacu imbere.”
4G LTE ni ubwoko bwa kane bwa tekinoloji za telefone zigendanwa, ikaba yarakurikiye 3G. Tekinoloji ya 4G LTE itanga interineti igendanwa ya ultra-broadband ikoreshwa mu byuma by’ikorana buhanganka smartphones, tablets na laptops. Ikaba ariyo interineti yihuta kurusha izindi muri Afurika.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Inama nagira abanyarwanda ni uko twagerageza tukagenda step by step, ntacyo dusimbutse. Turimo turashaka kugera hejuru cyane kandi hasi hari ibyo twasimbutse biri ngombwa.
Tugerageze kuba “realistic” and “humble” mu byo dukora byose. Tureke kwisumbukuruza cyane, kuko bikomeje gutya, twatakaza byinshi kurusha ibyo twunguka.
Tanga urugero rw’ibyasimbutswe, ijambo step forward nicyo risobanura. Kugana imbere apana guhagarara cg kugenda gake. Hanyuma nkuguriye inama yo gutandukanya sectors zubuzima bwigihugu ntukavange ibintu. ICT igomba kwihuta kuko Niko bigomba kugenda. Uzasure Zimbabwe yo yabanje guha imitungo abaturage batize batazi icyo bashaka. Uzabona itandukaniro n’Urwanda.
Urabaza ibyo uzi, 3G ikoreshwa n’abaturage bangahe? Imaze igihe kingana iki igeze mu Rwanda? 4G urabona ariyo yihutirwa cyane kurusha 3G itaranakoreshwa ku kigero cya 2% by’abakoresha ikoranabuhanga?
none washakaga ko tuva kuri 3G tugahita tujya kuri 2G se? mwagiye mwigira abanyabwenge mwabanje no kureba ibyo musoma, turi gusoma ingingo irebana n’ikoranabuhanga, ubwo kandi wabona ushaka kuzanamo iby’ubuhinzi, abaturage bakennye,n’ibindi bitareba Olleh na Airtel.
nupanga etagere ujye ushyira ibintu bisa hamwe ntukavangavange, turi kuri rayon ya ikoranabuhanga na ICT
hhhaaa subira iwanyu nyakariro sha niba ufite ubwoba bwo kujya imbere!!!
urababje cyakora hhh
None niba bishoboka mwazadukoreye icyegeranyo kuri iyo 4G LTE.
1. Igiciro cyayo
2. Niba yagera no Mu byaro
3. Niba ikoreshwa nkuko nizindi zikoreshwa ndavuga iminara.
Hari ibintu byinshi 4G LTE ishobora gukora ibindi bihugu biteye imbere birigukora.Urugero, ishuri, gushobora kwichara murisalo iwawe kuri laptop ukiga, ugakurikira icyigisho cyirigutangwa n’umwarimu kuri Harvard bidacikagurika cyangwa ngo uterereze ko bi loadinga. Gukoresha aplications ziteye imbere zikenera high speed kandi zifite akamaro. urugero, niba ushaka gutangiza bussiness, nkimashini zimesa imyenda. kugirango umuntu yishure kumashini akoresheze telephone…maze imashini igatangira kumesa wowe utagomba kuba hari cyangwa utangomba kuhasiga umukozi uri bukwibe. nibindi byinshi
Hari akazi kenshi gashobora kuvuka kubera fast internet.Reba ahandi kwisi uko bimeze.
Comments are closed.