Tuvalu: Minisitiri w’Intebe aratabaza, igihugu kigiye kurengerwa n’amazi
Minisitiri w’intebe wo mu gihugu cya Tuvalu kigizwe n’ikirwa kibarwa nk’icya kane mu birwa bito ku Isi aratabaza amahanga ngo amufashe guhungisha abaturage kuko amazi y’inyanja ya Pacifique ari kubasatira cyane ku buryo hasigaye metero enye gusa kugira ngo abe yabagezeho. Ikibazo gihangayikishije kurushaho ni uko haramutse haje umwuzure bahita bashira bose.
Ikinyamakuru The Independent kivuga ko Minisitiri Enele Spoaga yageze i Bruxelles mu Bubiligi ku wa mbere tariki ya 06 Nyakanga gusaba ubufasha abayobozi b’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi kugira ngo barebe uko babafasha hakiri kare ‘amazi atararenga inkombe’.
Ibi yabikoze mu gihe mu kwezi ku Ukuboza mu Bufaransa hateganijwe inama y’umuryango w’abibumbye izaba yiga ku ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’igihe(Climate change).
Yasabye Uburayi kugabanya ibyuka bituruka mu nganda zitandukanye maze bikangiza urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ireme ry’imyuka yo mu kirere no mu mazi.
Enele Spoaga yagize ati: “Dukeneye gufasha Tuvalu. Niba Tuvalu irengewe n’amazi, ntabwo bizakuraho ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Yego dushobora kwimurira abatuye Tuvalu ku bundi butaka ariko ntibyakuraho izi ngaruka.”
Mu bantu batuye iki gihugu, abagera ku bihumbi 10 batuye k’ubutaka nibura bubura metero enye gusa ngo bwose burengerwe n’amazi. Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2011 ryagaragaje ko abatuye Tuvalu ari 12 177.
Abatuye Tuvalu nta mitungo kamere bagira uretse gutungwa n’uburobyi n’ubukerarugendo hakiyongeraho imfashanyo y’amahanga.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Iki gihugu nibwo nkicyumva !!!
Uyu mwana iba asa nabaho ndabona ari beza daaa !!!
Ni batabarwe batuzwe ku butaka bunini za Congo, Canada, Soudan, Austrarie,….
Aho Hantu Utanze Ingingo Nyayo Mubarak . . UN Ibyunve kabisa ….
Ese burya Tuvalu ni nto bene aka kageni? Abaturage baho nibatabarwe hakiri kare.
yewe yewe nibabatabare naho ubundi kababayeho nukuri kuko hasigaye intera nto.kugirango amazi abagereho.
Comments are closed.