Digiqole ad

Abadepite bijejwe ko abaturiye ‘Pariki’ ya Gishwati bazahabwa ingurane ibanyuze

 Abadepite bijejwe ko abaturiye ‘Pariki’ ya Gishwati bazahabwa ingurane ibanyuze

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa gatatu kigahuza Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko na Minisiteri y’umutungo kamere, mu rwego rwo kurebera hamwe ikizakorerwa abaturage bazimurwa hafi y’amashyamba ya Gishwati na Mukura ubwo azaba agiye kwagurwa, intumwa za rubanda zijejwe ko abazimurwa bazahabwa ingurane ingana n’ubutaka bazasiga.

Nubwo bamwe bihayemo amasambu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bazishyurwa ishyamba rigirwe Pariki
Nubwo bamwe bihayemo amasambu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazishyurwa ishyamba rigirwe Pariki

Abadepite bagize iriya  Komisiyo basuye  ariya mashyamba(ataragirwa za pariki)  aherereye mu karere ka Nyabihu, Intara y’Uburengerazuba kugira ngo barebe ibibazo bishobora kubaho ubwo abaturage bazaba bimuwe kandi bamwe bahafite ibikorwa remezo.

Ubwo bahasuraga kandi bagira ngo barebe ibibazo bihari nyuma bazabihereho bakora umushinga w’itegeko uzashyikirizwa inteko rusange ngo iwemeze.

Kubera ko hari abantu bahituje kandi ubutaka bwabo ntibube bubanditseho mu rwego rw’amategeko abadepite babajije Minisitiri Biruta Vincent icyo abantu nkabo bazakorerwa, undi asubiza ko nabo bagomba gutuzwa ahandi hantu kuko ari abaturage b’igihugu.

Abadepite bagaragarije impungenge Minisitiri  Biruta z’uko abo baturage badahawe  ingurane byahungabanya ubuzima bwabo kuko abenshi bahaturiye nta bundi butaka bafite.

Min Biruta  yasobanuye ko nubwo harimo abantu benshi bahituje kandi bakaba bamaze imyaka myishi bitavuga ko ubutaka bwabaye ubwabo kuko hari amategeko agena uko ubutaka bwandikwa k’umuntu.

Gusa ngo nubwo bwaba atari ubwabo Leta ntishobora kubimura ntahandi ifite ho kubatuza.

Yagize ati: “Kuba waratuye ahantu igihe kirekire ntibivuga ko habaye ahawe, nta tegeko ribisobanura gutyo. Gusa inzego z’ubuyobozi zigomba gufatanya kugira ngo babone aho batuzwa.”

Kuri we ngo buri gihe kwimuka no guhindura ubuzima biragora ariko ngo nyuma y’igihe abazaba barimuwe bazashyirwa ahantu bashobora kubona ibikorwa remezo bizatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

Amabuye y’agaciro azajya acukurwa mu buryo bukurikije amategeko

Kubera ko muri ariya mashyamba hasanzwe habamo amabuye y’agaciro, abadepite bagaragaje ko abayacukura bangiza urusobe rw’binyabuzima birimo kandi ngo bakabikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikindi intumwa za rubanda zabonye  ni uko nta barinzi barinda ariya mashyamba.

Hon Nyirahirwa yagize ati: “Abacukura amabuye y’agaciro muri pariki ya Gishwati na Mukura ni abajura nk’abandi bose kuko nta burinzi buba buhari.”

Minisitiri Biruta yavuze ko ubu bucukuzi butemewe n’amategeko bwari bwaragabanutse ariko ngo muri iyi minsi bwongeye gukaza umurego. Kuri we ngo biterwa n’abarinzi bamaze kumenyerana n’abaturage maze akazi kabo ntibagakore neza.

Abadepite bagaragaje ko hari inzego ziba zibifitemo inyungu kuko ngo gukora uburinzi nka buriya akenshi bireba inzego z’ibanze.

Impamde zombi zemeye ko ubwo itegeko rizagena imikoreshereze n’imicungire y’ariya mashyamba ubwo azaba yahinduwe ibyanya(pariki), ibintu byose bizasobanuka.

Uyu mushinga wo kwagura pariki ya Gishwati ngo uzagezwa ku  Nteko rusange umutwe w’Abadepite kugira ngo iwusuzume bitarenze icyumweru mu rwego rwo kuwihutisha.

Gishwati yahoze ari ishyamba kimeza rya Leta ariko yaje gutuzwamo imiryango yahungutse ivuye muri Kongo mu 1994 igera kuri 5,553 ndetse n’indi miryango yahatuye nta burenganzira.

Imiryango izaba ituye mu nkengero z’aya mashyamba  mu gihe cyo kuyagura, izimurirwa ahandi hazatenganywa n’ubuyobozi bushingiye ku mategeko.

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish