Umugabo utanga Services yo gutera inda abagore batabyara amaze kugira

Umugabo umaze kumenyekana mu Bwongereza ku izina rya ‘Ed the Inseminator’ ubusanzwe ngo afite intanga zikubye inshuro eshatu iz’umugabo usanzwe ibi ngo bituma abasha gutera inda henshi byananiranye. Ubu amaze kugira abana 106 muri iyo serivisi ahera ubuntu abagore byari byaranze kandi bashaka kubyara. Abamushaka ubu ngo batonda umurongo. Uyu mugabo uvuka mu Buholandi atera inda ku buntu abagore bose […]Irambuye

Rubavu: Imiryango 100 y’abacitse ku icumu batishoboye inzu zirenda kubagwaho

Bamwe mu bacitse ku icumu batuye mu mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero bubakiwe mu 1999 n’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), baratangaza ko inzu bubakiwe bakazijyamo zituzuye zigiye kubagwaho bagasaba ubuyobozi kubasanira cyangwa byashoboka bakubakirwa izindi. Nk’uko aba baturage babisobanura, ngo bagiye bagerwaho n’abayobozi […]Irambuye

Tanzania: Bimwe mu byo Magufuli azahangana nabyo

Kuri uyu wa Kane Dr John Pombe Magufuli uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania ararahirira kuzuzuza inshingano ze. Abakurikiranira hafi Politiki ya Tanzania n’ijambo igihugu gifite muri aka karere bibaza uko azabyitwaramo kugira ngo akemure ibibazo by’ubukungu na Politiki mu gihugu cye no mu karere muri rusange. Bimwe mu bibazo azahangana nabyo ni ibi bikurikira: Mu gihugu […]Irambuye

Never Again Rwanda yamuritse ubushakashatsi ku bikomere by’imitima y’abanyarwanda

Kuri uyu wa kabiri Umuryango Never Again Rwanda wakoresheje ikiganiro nyunguranabitekerezo cyo kwerekana ubushakashatsi wakoze ku byerekeranye n’ubwoko bw’ibikomere Abanyarwanda bahuye nabyo ndetse n’icyakorwa ngo byomorwe. Prof Nason Munyandamutsa ukuriye uyu muryango yavuze umwaka wa 1994 uzaba ifatiro ry’amateka y’u Rwanda, abazavuka bose bakazajya bavuga ngo mbere cyangwa nyuma ya Jenoside habaye iki cyangwa kiriya. Prof Munyandamutsa yabivugaga ashingiye […]Irambuye

Gatagara: Abamugaye baremeye mugenzi wabo wagize impanuka

Nyanza – Abafite ubumuga bibumbiye mu muryango bise “Bene Fraipont Group” baba mu Mujyi wa Kigali basuye mugenzi wabo wakoze impanuka mu mezi make ashize Innocent Harerimana baramuhumuriza mu kababaro yatewe n’impanuka yatumye avunika akaguru ndetse bamugenera ubufasha bwo kugura inyunganirangingo y’akaguru kavunitse. Harerimana yaratsikiye ari guhunga Moto imusanze aho yari ari bituma avunika igufa […]Irambuye

Kayonza: Inzu 30 zigiye gusenywa. Abariye ruswa mu kuzubaka bazakurikiranwa

Amakuru aturuka mu karere ka Kayonza avugwa ko hari inzu 30 zigiye gusenywa ngo kuko zubatswe mu kajagari kandi zarubatswe abayobozi babireba ntibagire uwo babuza. Abakekwaho kurya ruswa mu kuzubakisha ngo bazakurikiranwa. Bamwe mu bayobozi bemeza ko babujije ba nyiri amazu kuzubaka ariko abandi ngo bakabima amatwi. Ubuyobozi ku Rwego rw’Intara bwemeza ko nubwo umuturage […]Irambuye

Muhanga: Ikigo CPF kigiye kubaka inzu y’agaciro ka Miliyoni 350

Ikigo cy’imari iciriritse CPF Ineza (Cooperative of Progressive Financing) kigiye kubaka inzu y’agaciro ka Miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda. Umuyobozi w’inama yacyo y’ubutegetsi Ntaganda Vénuste, avuga ko igice kimwe cy’aya mafaranga kizatangwa na CPF indi misanzu igatangwa n’abanyamuryango. Ngo nicyuzura kizoroshya imitangire ya service no kuzamura umuco wo kuzigama. Mu muhango wo gushyiraho ibuye ry’ifatizo […]Irambuye

Rubavu: Kutagira umuganga w’amatungo ku murenge bibangamiye ubworozi

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu baratangaza ko kutagira umuganda w’amatungo ku murenge nk’uko byari bisanzwe ari inzitizi ku mibereho myiza y’amatungo yabo. Ubuyobozi bw’Umurenge bukabizeza ko mu gihe gito azaba yabonetse. Abaturage basobanura ko ubwo bari bafite muganga, bamwitabazaga buri gihe uko itungo ryabaga rigize ikibazo bityo amatungo yabo akamera […]Irambuye

El Ninho yatangiye, imvura iri imbere niyo nyinshi kurushaho –

Mu kiganiro cyabereye ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, Twahirwa Antony ushinzwe urwego rusesengura ibyakusanyijwe mu iteganyagihe no kubitangaza yabwiye abanyamakuru ko kiriya kigo gifite inshingano yo guteganya uko ikirere kizamera mu gihe runaka ariko ngo ntibagena uko kizamera. Iki kigo kivuga ko abibaza ko ihindagurika ridasanzwe ry’ikirere ryiswe El Ninho ryahagaze kuko nta mvura idasanzwe iragwa […]Irambuye

en_USEnglish