Digiqole ad

Rubavu: Kutagira umuganga w’amatungo ku murenge bibangamiye ubworozi

 Rubavu: Kutagira umuganga w’amatungo ku murenge bibangamiye ubworozi

Ubuzima bw’ amatungo ngo buri mu kanagaratete kubera kubura umuganga

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu baratangaza ko kutagira umuganda w’amatungo ku murenge nk’uko byari bisanzwe ari inzitizi ku mibereho myiza y’amatungo yabo. Ubuyobozi bw’Umurenge bukabizeza ko mu gihe gito azaba yabonetse.

Ubuzima bw' amatungo ngo buri mu kanagaratete kubera kubura umuganga
Ubuzima bw’ amatungo ngo buri mu kanagaratete kubera kubura umuganga

Abaturage basobanura ko ubwo bari bafite muganga, bamwitabazaga buri gihe uko itungo ryabaga rigize ikibazo bityo amatungo yabo akamera neza kuko yayakurikiraniraga hafi.

Bemeza ko nyuma yo kumubura byagize ikibazo gikomeye kuko hari amatungo y’abatishoboye mu bukungu yapfuye kubera kunanirwa kwishyura ibiciro biri hejuru by’abaganga b’amatungo bigenga.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Tugifite umuganga w’amatungo ku murenge byaradufashaga cyane, wabonaga itungo ryawe ryahinduye indi imyitwarire, ugahita umuhamagara akaza akakurebera. Wasangaga amatungo yacu ameze neza ariko ubu kugira ngo uwikorera umuhagurutse bigusaba amikoro ari hejuru.”

Undi yongeraho ko muri iki gihe amatungo y’abatishoboye bamwe na bamwe yatangiye gupfa kubera kubura ubuvuzi.

Ati: “Inka yari ihatse igeze igihe cyo kubyara abantu baraza bapfa kugerageza uko bashoboye irabyara ariko bukeye irapfa kuko yabyajwe nabi kubera kutagira umuganga ubihugukiye. Hari imiti uwayibyaje yagombaga kuyiha ikabyara neza nyamara byarangiye ipfanye n’inyana yayo umugabo ahomba ibihumbi birenga 500.”

Yongeraho ko nk’uko abantu baba bakeneye umuganga hafi ndetse n’abajyanama b’ubuzima n’aborozi bagombye kwitabwaho hakaba umuganga ukurikiranira hafi amatungo yabo kugira ngo yitabazwe mu gihe hari itungo rigize ikibazo.

Heritier Kazindibe, umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Busasamana asobanura ko kuba nta muganga w’amatungo bafite muri iki gihe byatewe n’uko amasezerano umuganga w’amatungo wari uhari mbere yari afite yarangiye.

Yemeza ko ubu babaye bitabaje ushinzwe ubuhinzi kuko ngo afite n’ubumenyi mu kuvura amatungo mu gihe hategerejwe umuganga w’amatungo wemewe.

Yongeraho ko muri iyi minsi uyu mukozi arimo abifatanya byombi ariko ko nihaboneka umuganga w’amatungo, ushinzwe ubuhinzi azasubira mu nshingano ze zisanzwe.

Mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu harimo amatungo menshi nk’inka, ihene, by’umwihariko intama kubera ko haba ubukonje.

Kuba nta muganga w’amatungo wari uhari mu gihe cy’amezi arenga ane, abaturage bemeza ko amatungo yabo yahahuriye n’ingorane nyinshi harimo no gupfa.

Abaturage bakomeje gusaba ko amatungo yabo yabona umuganga uyitaho
Abaturage bakomeje gusaba ko amatungo yabo yabona umuganga uyitaho

Placide Hagenimana

UM– USEKE.RW

en_USEnglish