Digiqole ad

Umunyamateka yemeje ko Papa Pius XII yashakaga kwicisha Hitler

 Umunyamateka yemeje ko Papa Pius XII yashakaga kwicisha Hitler

Papa Pius XII ngo yari maneko wakoranaga n’Abongereza ngo bazahirike Hitler

Umuhanga mu mateka witwa Mark Riebling mu gitabo cye yise Kiliziya ya ba Maneko( Church of Spies) yanditse ko Papa Pius XII yari afite umugambi uhishe wo kwicisha Adolph Hitler wayoboye u Budage mbere no mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Papa Pius XII ngo yari maneko wakoranaga n'Abongereza ngo bazahirike Hitler
Papa Pius XII ngo yari maneko wakoranaga n’Abongereza ngo bazahirike Hitler

Muri kiriya gitabo ngo handitsemo ibiganiro by’ibanga Papa Pius XII yagiranye na bamwe mu bari bagize Itsinda ry’abishyize hamwe( The Alllies) mu ntambara y’amagambo barwanaga na Hitler, Papa akabaganiriza ku cyakorwa ngo bivugane Hitler intambara yeruye itararota.

Ibi ngo yabikoraga agamije ko Hitler yapfa hanyuma bigatuma amaraso atameneka ari menshi mu Burayi.

Uriya muhanga mu mateka yavuze ko guceceka kwa Papa Pius ku bwicanyi bwakorerwaga Abayahudi n’abandi ba nyamuke, bwari uburyo bwo kuyobya uburari kugira ngo hatagira ukeka ko hari ikibi yateganirizaga Hitler.

Nubwo bwose ngo ntako ba maneko ba Papa batagize ngo barebe uko bakorana n’ibihugu byishyize hamwe ngo bice Hitler, imihati ye ntacyo yagezeho kubera ko abayobozi ba biriya bihugu bashidikanyaga ko makuru yabahaga kandi Hitler nawe ngo yari inyaryenge k’uburyo kumwica byari bigoye cyane.

Bivugwa ko Hitler yagiye asimbuka imigambi yo kumuhitana myinshi harimo gusubika cyangwa gutinda kujya mu nama yabaga yategewemo, kwanga kunywa cyangwa kurya ibyo yabaga yateguriwe ariko birimo uburozi n’ibindi.

Riebling yavuze ko mu by’ukuri kuba Papa yaracecetse bwari uburyo bwo kwirinda ko hari uwakeka ko ari gutegura urupfu rwa Hitler akoresheje ba maneko i Vatican.

Kimwe ngo mu byatumye Papa ahitamo gutegura uburyo bwo kwica Hitler ni uko uyuyangaga Kiliziya Gatulika yafataga nk’intambamyi ku mugambi we wo gucengeza amatwara ya Nazi mu baturage bose.

Hitler kandi nawe yari azi ko ashobora kuzwicwa na bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika bityo akabagendera kure.

Umunyamateka Riebling yanditse ko Papa yari yarasezeranye n’u Bwongereza ko bwari buyobore u Budage mu gihe cy’inzibacyuho nyuma y’urupfu rwa Hitler.

Mu by’ukuri ngo Papa Pius niwe wenyine wari mu mwanya wo kuba yagambanira Hitler kubera ubucuti yari yarubatse hagati ye nawe.

Papa Pius XII yari yaramaze kandi no kugirirwa ikizere n’ibihugu by’amahanga byarwanaga na Hitler.

Kimwe mu bintu amateka avuga ko bitangaje kuri Hitler ni uko muri ba maneko bashakaga kumwica harimo uwari ukuriye abamurinda, uwari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu gihugu cye ariko ngo nta n’umwe muri aba wabashije kumwica.

Ubwo abamurwanyaga bari baramaze guteganya kuzamuhitana mu ntangiriro z’umwaka wa 1940 ngo yaje kubiburizamo ubwo yahitaga atangiza urugamba muri Pologne.

Uko yagendaga atsinda ku rugamba urugero nko mu Bubiligi, u Buholandi, Norvège n’u Bufaransa ni uko bamwe mu bamwangaga bagiye bamugarukira bityo imigambi yabo ikaburizwamo.

Muri Mata, 1945 Hitler amaze kumenya ko hari umwe mu bakuru b’ingabo ze washakaga kumugambanira, yamusanze iwe amutunguye asanga yakoresheje ibirori amurasira mu ruhame.

Ibi byatumye abari bafite umugambi wo kumugambanira bose, bahita batinya.

Igitabo cya Riebling kije kinyuranya n’ibyo abandi banditsi bazwi nk’umunyamakuru akaba n’umunyamateka John Cromwell yanditse.

Uyu munyamakuru avuga ko Papa Pius XII yahisemo kwicecekera agamije kwirinda ko hari uwazakeka uruhare rwe mu bwicanyi bwakorerwaga Abayahudi.

Mu gitabo yise Papa wa Hitler( Hitler’s Pope) yemeje ko Papa Pius XII yangaga Abayahudi, bikaba aribyo byatumye ahitamo kwicecekera.

Intiti y’Umuyahudi Rabbi Shmuley Boteach nawe aherutse gusaba ko Papa Pius XII atashyirwa mu batagatifu kuko ngo yanze nkana kugira icyo avuga ngo atabarize Abayahudi bicwaga.

Hitler ngo yari yarananiye abagambanyi
Hitler ngo yari yarananiye abagambanyi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish