Digiqole ad

Muhanga: Ikigo CPF kigiye kubaka inzu y’agaciro ka Miliyoni 350

 Muhanga: Ikigo CPF kigiye kubaka  inzu y’agaciro ka Miliyoni  350

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo IZABILIZA Jeanne hamwe n’abakozi ba CPF INEZA ndetse n’abafatanyabikorwa bayo

Ikigo cy’imari iciriritse CPF Ineza (Cooperative of Progressive Financing) kigiye kubaka inzu y’agaciro ka Miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda. Umuyobozi w’inama yacyo y’ubutegetsi Ntaganda Vénuste, avuga ko igice kimwe cy’aya mafaranga kizatangwa na CPF indi misanzu igatangwa n’abanyamuryango. Ngo nicyuzura kizoroshya imitangire ya service no kuzamura umuco wo kuzigama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'intara y'Amajyepfo IZABILIZA Jeanne hamwe n'abakozi ba CPF INEZA ndetse n'abafatanyabikorwa bayo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo Izabiriza  Jeanne hamwe n’abakozi ba CPF INEZA ndetse n’abafatanyabikorwa bayo

Mu muhango wo gushyiraho ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iriya nyubako y’ikigo cy’imari iciriritse gifite ikibanza mu mujyi wa Muhanga, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya CPF Ineza witwa  Ntaganda Vénuste yabwiye abanyamakuru ko iyi nyubako izafasha abanyamuryango kubona serivisi zihuse kandi zinoze.

Ngo izafasha mu kongera ibikorwa, kunoza serivisi z’’ikoranabuhanga hagamijwe kwakira umubare munini w’abakiliya no kudatakaza umwanya.

Ntaganda ati: “ Kubaka iyi nyubako bizadukura mu bukode kandi bitwegereze abatugana. Tuzubaka ahari abantu benshi bakeneye kubitsa cyangwa kubikuza bityo tuzaba tunasigasiye umutekano wabo kuko bazadusanga bugufi, hagutse kandi hatekanye.”

Muri iki gikorwa cyashyigikiwe n’inzego zitandukanye harimo n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Izabiriza Jeanne.

Yongeye gukangurira abaturage umuco wo kwizigama no kuyoboka ibigo by’imari bityo bikihutisha iterambere kuri bo no ku gihugu muri rusange.

Akurikije insanganyamatsiko y’Icyumweru cyahariwe kwizigama mu gihugu igira iti ‘Kwizigama tubigire umuco’, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda Rwema Peter yagaragaje ko mu bukangurambaga bakoze mu rubyiruko rugizwe n’abantu ibihumbi 110 bwatanze umusaruro.

Kubera buriya bukangurambaga, Rwema yemeza ko urubyiruko rwabashije kwizigamira miliyoni 30 mu gihe cy’imyaka 3.

Ikigo cy’imari iciriritse C.P.F Ineza cyatangiye mu mwaka wa 2009. Kugeza ubu ubu gifite abanyamuryango ibihumbi bine n’ubwizigame bwa miliyoni 500 Rwf .

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Muhanga

en_USEnglish