Digiqole ad

Rubavu: Imiryango 100 y’abacitse ku icumu batishoboye inzu zirenda kubagwaho

 Rubavu: Imiryango 100 y’abacitse ku icumu batishoboye inzu zirenda kubagwaho

Nyuma yo gusenyuka kw’ ibikoni bahisemo guteka mu mazu nayo yenda kugwa

Bamwe mu bacitse ku icumu batuye mu mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero bubakiwe mu 1999 n’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), baratangaza ko inzu bubakiwe bakazijyamo zituzuye zigiye kubagwaho bagasaba ubuyobozi kubasanira cyangwa byashoboka bakubakirwa izindi.

Nyuma yo gusenyuka kw'ibikoni bahisemo guteka mu nzu none nazo zigiye kugwa
Nyuma yo gusenyuka kw’ibikoni bahisemo guteka mu nzu none nazo zigiye kugwa

Nk’uko aba baturage babisobanura, ngo bagiye bagerwaho n’abayobozi batandukanye mu bihe bitandukanye bakabizeza ko mu gihe gito iki kibazo kizaba cyabonewe umuti ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Umwe muribo agira ati: “Aya mazu yubatswe hutihuti tuyinjiramo atazuye. Murabona ko yashaje burundu. Abantu benshi baradusuye bamwe baturutse i Kigali bakatwizeza ko bagiye kudufasha gusana ariko twategereje icyakorwa twarakibuze.”

Undi ati: “Iyo imvura iguye nijoro twitwikira imitaka kugira ngo turebe ko twaramuka, amazu yacu ararangaye , ibikoni byo byarasenyutse aho turyama niho dutekera mbese turutwa n’inyamaswa zo mu ishyamba!”

Aba baturage basaba inzego zitandukanye zita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda kubatekerezaho bityo iki kibazo bamaranye igihe kikabonerwa umuti nabo bakabaho neza nk’abandi bubakiwe hirya no hino mu gihugu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero bwemera ko bumaze igihe kirekire buzi iki kibazo.
Bwemeza ko bwakoze ubuvugizi mu nzego zo hejuru kugira ngo haboneke ubufasha bwisumbuyeho kuko ngo gukemura kiriya kibazo birenze ubushobozi bwabo nk’umurenge.

Uwajeneza Jeanette, uyobora  uyu murenge by’agateganyo ati: “ Bayatuyemo atuzuye neza bitewe na rwiyemezamirimo wagiye atayarangije bituma bayimukiramo kuko batari bafite aho kuba bityo yahise asaza. Ikibazo twakigejeje ku nzego zose bireba kuko gusana cyangwa kubaka ariya mazu bisaba ubushobozi burenze ubw’Umurunge wonyine.”

Uwajeneza yemeza ko kuyasana cyangwa kubaka andi mashya bisaba ko habanza gukorwa inyigo inonosoye kugira ngo hirindwe andi makosa y’imyubakire.

Gusa ngo nyuma yo gukora ubuvugizi hari Komisiyo nyinshi zagiye zihagera ndetse n’abashinzwe imyubakire muri FARG barahasuye bityo ngo hari ikizere cy’uko ziriya nzego hari icyo zizakora kiriya kibazo kigakemuka.

Aya mazu yubatswe n’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, FARG, muri 1999.

Icyo gihe hubatswe amazu 50, abiri abiri afatanye akaba atuwemo n’imiryango 100.
Kuri ubu amenshi muri yo, ibisenge byayo byarangiritse ku buryo abayarimo basanga kuyabamo nta tandukaniro rinini bifitanye no kuba hanze.

Izi nzu n'ubundi ngo bazitujwemo zituzuye nyuma y' uko rwiyemezamirimo yari yarazitaye
Izi nzu n’ubundi ngo bazitujwemo zituzuye nyuma y’ uko rwiyemezamirimo yari yarazitaye
Ibisenge by' ibikoni byamaze kuvaho hasigaye ibikuta bihagaze
Ibisenge by’ ibikoni byamaze kuvaho hasigaye ibikuta bihagaze

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Birababaje kabisa aba bantu bakwiye gufashwa rwose

  • Ndababaye cyane kubona aba babyeyi bakiba munzu zimeze gutya, sinumva impamvu abayobozi birengagije ikibazo nkiki, rwose bakwiye kubakirwa vuba kandi niba batuye ahantu hadakwiriye, bahabwe ahantu hazima, hubakwe neza, inzu zikomeye kandi itafari rihiye apana biriya byondo bashyiraho nko kwikiza. aba babyeyi ni abacu ntampamvu yo kubasondeka amazu ejo bundi uzasanga batangiye kuvirwa nubundi.

    Akarere gashake amatafari, nibindi bikoresho byose maze dukore umuganda tubishyire aho bigomba kurya, njye ndemeza ko nidufatikanya, n”urubyiruko rwa rubavu, AERG ULK, n’abandi baturage ntago tuzabikora igihe kirenze incuro enye tutararangiza kubaka izo nzu.

    murubyiruko dufitemo abize kubaka, dufitemo abashoboye gupima mbese byose turabifite. mwifashishe urubyiruko rw’Umuryango wacu FPR maze twubakire abo babyeyi bacu.

    Murakoze

  • H.E afite ibibazo pe!!!tekereza umuntu ukoresha, agahemba abantu bafite mu nshingano gufasha bano bantu!!!!!!
    Ikibabaje aya mafaranga yaratanzwe ibirura birayarya, abandi bararebera, ariko mana!!!

    • Rukara, rwose sinumva niba yaba yaratanzwe, kuko nabo ntibabitinyuka. niba yaratanzwe bikaba bitarakozwe abari babishinzwe babibazwe rwose pe birababaje.

  • ICYO NKUNDIRA AMAFOTO; AVUGA KURUSHA AMAGAMBO….

Comments are closed.

en_USEnglish