Umugabo utanga Services yo gutera inda abagore batabyara amaze kugira abana 106
Umugabo umaze kumenyekana mu Bwongereza ku izina rya ‘Ed the Inseminator’ ubusanzwe ngo afite intanga zikubye inshuro eshatu iz’umugabo usanzwe ibi ngo bituma abasha gutera inda henshi byananiranye. Ubu amaze kugira abana 106 muri iyo serivisi ahera ubuntu abagore byari byaranze kandi bashaka kubyara. Abamushaka ubu ngo batonda umurongo.
Uyu mugabo uvuka mu Buholandi atera inda ku buntu abagore bose babuze urubyaro kandi kuri we ngo kuba atuma havuka abandi bana nicyo gihembo yifuza nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Mirror.
Yemera ko yahisemo kujya atera umugore ubyifuza inda mu buryo busanzwe aho kugira ngo abaganga bafate intanga ze bazimutere mu buryo bw’ikoranabuhanga bita ‘artificial insemination’.
Kuri we ngo gutera inda binyuze mu mibonano mpuzabitsina isanzwe birihuta kandi ni byiza kurusha gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Umwe mu bakinnyi ba cinema bazwi mu Bwongereza witwa Jodie Marsch waganiriye na Ed yatangajwe no kumva ko hari abagore bemera kuryamana n’umuntu batazi kugira ngo bakunde basame. Ubu ngo baturuka ahantu hatandukanye bakaza kugerageza na Ed.
Abantu benshi bamenye iby’uyu mugabo ngo ntibumva uburyo abagore baza kumwitezaho inda kandi basanzwe batanamuzi, gusa nawe akavuga ko ufite ikibazo cyo kubyara ari we wumva impamvu ituma abandi baza kumureba.
Jean Pierrre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Nizere ko babanza kubapima Sida nizindi ndwara zandurira mu mibonano idakingoye.
Aze mu Rwanda hari abazanamwishyura
Ese ubwo babanza kwipimisha?
Ni hatali! Intanga ze se zifite umuti? Cyangwa n’uko n’ubundi abagabo babo bagore biba byaranze. cyangwa ubanza uwo mutype abyarana n’abagumiwe bishakira abana.
Ikimasa cya komine.
Yeweee!! Ubwose koko abo bana bazamenya Papa wabo?
ndumva uwo mugabo ari ikimasa cya komine
Comments are closed.