Never Again Rwanda yamuritse ubushakashatsi ku bikomere by’imitima y’abanyarwanda
Kuri uyu wa kabiri Umuryango Never Again Rwanda wakoresheje ikiganiro nyunguranabitekerezo cyo kwerekana ubushakashatsi wakoze ku byerekeranye n’ubwoko bw’ibikomere Abanyarwanda bahuye nabyo ndetse n’icyakorwa ngo byomorwe. Prof Nason Munyandamutsa ukuriye uyu muryango yavuze umwaka wa 1994 uzaba ifatiro ry’amateka y’u Rwanda, abazavuka bose bakazajya bavuga ngo mbere cyangwa nyuma ya Jenoside habaye iki cyangwa kiriya.
Prof Munyandamutsa yabivugaga ashingiye ku ngingo y’uko ibikomere benshi mu banyarwanda bafite ubu bifitanye isano ya bugufi cyangwa ya kure na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Mu kiganiro cye Prof Nason, inzobere mu by’isanamitima, yemeje ko umuryango nyarwanda wahungabanye mu buryo butandukanye kubera amateka ya politiki wanyuzemo.
Bamwe ngo barahunze, abandi babura ababo kubera Jenoside, imfu nyinshi mu banyarwanda n’ibindi byasize ibisare bikomeye ku mitima ya benshi.
Abashakashatsi bo muri Never Again Rwanda bakoze ubushakashatsi ku bantu 228 barimo abarokotse Jenoside, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango itagengwa na Leta, ikorana na Leta, abanyamadini, abarimu n’abashakashatsi muri za Kaminuza, abahanzi n’abandi bose bafite ubumenyi ku cyateye Abanyarwanda ibikomere ndetse n’icyakorwa ngo bikire.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda benshi bakuru na bake bakiri bato bafite ibikomere birutana ubukana byatewe n’amateka.
Bamwe bumva ko byakira ari uko bahawe ubutabera, abandi bakemeza ko bakira ari uko bahawe uburyo bwo kwiteza imbere kubera ubukene basizwemo n’ababateje ibibazo n’ibindi….
Abahanga bemeje ko kimwe mu byafasha mu gutuma ibikomere bikira ari uko abantu bakomeza kuvuga ibyababayeho kandi bakabona ababatega amatwi bityo bakaruhuka imitima.
Abakoze ubushakashatsi bemeje ko n’ubwo abanyarwanda bahuye na biriya bibazo bifitemo ubushake n’ubushobozi bwo kurenga ibibazo batewe n’amateka bagakiza imitima yabo bakiteza imbere.
Aba bahanga bavuze ko hari ibibazo bahuye nabyo mu bushakashatsi bwabo harimo kubura abaterankunga bityo n’ingengo y’imari ikaba nke.
Ibi ngo biterwa n’uko abantu bamwe na bamwe batumva akamaro ko gukora ubushakashatsi ku bikomere abantu bagize mu mitima yabo.
Bashingiye ku bisubizo babonye muri ubu bushakashatsi, abakozi ba Never Again Rwanda barateganya gutangiza gahunda yo gufasha abanyarwanda gukira biriya bikomere byo ku mutima.
Iyi gahunda yiswe Societal Healing and Participatory Governance for Peace in Rwanda aho abanyarwanda bazagira uruhare mu gufashanya kuvurana binyuze mu biganiro no mu gufashanya hagamijwe iterambere rusange.
Iyi gahunda izamara imyaka ine kandi ngo izakorwa mu buryo bwo kuganiriza amatsinda afite afite ijambo mu bandi harimo urubyiruko, abanyamadini n’abandi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW