Sudani y’Epfo: Miliyoni enye bugarijwe n’inzara

Kuri uyu wa kane raporo yasohowe n’Umuryango w’abibumbye yagaragaje ko Sudani y’epfo abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bugarijwe n’inzara ikaze naho abagera kuri miliyoni enye bakaba batihaza mu biribwa mu buryo bugaragara. UN yemeza ko iriya nzara ifitanye isano ya bugufi n’imirwano hagati ya Leta n’inyeshyamba ziyobowe na Riek Machar. Ikindi giteye inkeke ni uko […]Irambuye

Nigeria: Boko Haram yongeye kwica abantu 20

Amakuru atangwa na AFP aravuga ko Boko Haram yicishije amasasu abantu 20 mu Majyarugura ya Nigeria mu Mujyi wa Borno. Ibi babaye nyuma y’uko ngo ingabo za Nigeria zemeje ko zishe abarwanyi ba Boko Haram bagera ku 150, zikaba zarabatsinze ahitwa Adamawa. Amakuru AFP yahawe n’umwe mu babonye buriya bwicanyi avuga ko abarwanyi ba Boko […]Irambuye

Hari ubwoba ko Malaria idahangarwa n’umuti izagera muri Africa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara ya malaria idasanzwe irimo gukwirakwira mu Burasirazuba bw’Aziya , ishobora kugera no muri Africa kandi ngo umuti wa mbere usanzwe ukoreshwa mu kuvura Malaria ubu ngo utabasha guhangana niriya Malaria idasanzwe. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagarara n’Ikigo cyita k’ubuzima cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika National Institute of Allergy and Infectious Diseases, bwerekanye […]Irambuye

Cambodia: Yigize muganga yanduza VIH/SIDA abarenga 100

Mu gihugu cya Cambodia haravugwa umugabo witwa Yem Chhrin wabeshye ko ari umuganga afite ibyangombwa bihimbano maze yanduza abantu barenga ijana agakoko gatera indwara ya SIDA. Uyu mugabo ngo yateraga abantu amaraso arimo HIV kubushake akoresheje inshinge zo kwa muganga . Yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa ibyaha bitatu birimo icyaha cyo kwica k’ubushake, gukora akazi k’ubuganga […]Irambuye

RFI yafunzwe muri Congo Brazzaville n’itumanaho ryose ryahagaze

Mu gihugu cya Congo Brazaville kuri uyu wa kabiri Leta yafashe umwanzuro wo gufunga itumanaho iryo ariryose mu murwa mukuru Brazaville kandi Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI. Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo guca intege abigaragambya bamagana ko President Denis Sassou Nguesso yakongera kwiyamamariza indi manda nyuma y’imyaka 32 amaze ayobora. Ibintu bikomeje kuzamba mu murwa […]Irambuye

Iminsi iragenda yicuma ngo Promotion ya Konka Group irangire

Nk’uko bimaze iminsi bivugwa, ubu Konka Group Limited yashyizeho Promotion igera kuri 40% yagenewe abashaka kugura telefone zigezweho n’indi ya 50% ku bashaka kugura za mudasobwa, television nini n’ibindi. Gusa ngo uko abakiriya batinda kuza kwigurira biriya bikoresho niko amahirwe abacika kuko ubu bwasisi( promotion) buri kwegereza iherezo. Kubera ko aya ari amahirwe adakunda kuboneka, […]Irambuye

Burundi: Uwitwaje intwaro yashatse kwica Ntibantunganya aramuhusha

Kuri uyu wa mbere umuntu witwaje intwaro yinjiye mu rugo rwa Senateur Sylvestre Ntibantunganya wigeze kuyobora u Burundi ashaka kumwica, ariko ngo abashinzwe kumurinda baramukumira bamuca intege ntiyagera ku mugambi we. Sylvestre Ntibantunganya yanditse ko uriya muntu wari wambaye imyenda ya Police yageze iwe (kwa Ntibantunganya) kare akavuga ko aturutse ahitwa Gatunguru agana ku kabari […]Irambuye

Musanze: Abahinzi baranenga amakusanyirizo y’ibirayi ahindagura ibiciro

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Musanze barinubira ko abayobozi b’amakusanyirizo bahindagura ibiciro by’ibirayi uko bishakiye aba nabo bakavuga ko bishyirwaho n’abahagarariye abahinzi, ubuyobozi bw’Akarere bwo bubona ikibazo giterwa n’uko iyi gahunda ikiri nshya mu barebwa n’ubuhinzi bw’ibirayi muri rusange. Nk’uko bamwe mu bahinzi babitangarije Umuseke, ngo abafite amakusanyirizo bajyana ibirayi i Kigali bagaruka bakaza bishyiriraho […]Irambuye

en_USEnglish