Digiqole ad

Kayonza: Inzu 30 zigiye gusenywa. Abariye ruswa mu kuzubaka bazakurikiranwa

 Kayonza: Inzu 30 zigiye gusenywa. Abariye ruswa mu kuzubaka bazakurikiranwa

Amakuru aturuka mu karere ka Kayonza avugwa ko hari inzu 30 zigiye gusenywa ngo kuko zubatswe mu kajagari kandi zarubatswe abayobozi babireba ntibagire uwo babuza. Abakekwaho kurya ruswa mu kuzubakisha ngo bazakurikiranwa.

Bamwe mu bayobozi bemeza ko babujije ba nyiri amazu kuzubaka ariko abandi ngo bakabima amatwi.
Ubuyobozi ku Rwego rw’Intara bwemeza ko nubwo umuturage wubatse mu buryo butemewe yajya asenyerwa, ngo n’umuyobozi wamukingiye ikibaba cyangwa akarebera gusa nawe ngo azakurikiranwa.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba, buvuga ko aho bigeze umuturage azajya asenyerwa ariko n’umuyobozi wamukingiye ikibaba abihaniwe.

Hashize igihe kirenga icyumweru abaturage bivugwa ko bafite inzu zubatswe mu kajagari basabwe kuzisenya.

Amakuru ava mu biro by’akarere ka Kayonza bishinzwe imiturire avuga ko inzu zubatswe mu kajagari zabaruwe zirenga 40, ariko ngo zimwe ba nyirazo bamaze kuburirwa hakiri kare barazisenya.

Kugeza ubu inzu zigera kuri 30 nizo zigomba gusenywa,10 muri zo zikaba zari zaruzuye ndetse ba nyirazo bazibamo izindi zicyubakwa.

Bamwe mu basabwe gusenya bavuga ko ari igihombo kuri bo kuko bakoresheje amafaranga menshi bubaka, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kureba ikindi bwabakorera kitari ukubashyira muri icyo gihombo.
Umugore twaganiriye utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati:“Birambabaje cyane, nkamwe mugerageza kubona abo bayobozi mwababwiye bakatubabarira n’ubundi ko tujya kubaka twubatse bareba none inzu tumaze iminsi tubamo ngo bagiye kuyisenya”

Nubwo ba nyiri izi nzu basabwa kuzisenya hari abavuga ko bazubatse abayobozi babareberera none ubu bakaba babasaba kuzisenya zaramaze kuzura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange Sebineza Kiyonga avuga ko hari abaturagre bananiza ubuyobozi bakanga gukurikiza amabwiriza y’imyubakire ariko akanemeza ko bamwe mu bayobozi bagenzi be usanga nabo babigiramo uruhare.

Aragira ati: “Ntabwo navuga ko nta bayobozi bamwe na bamwe bareberera abaturage bubaka kandi cyane cyane abo mu midugudu nibo badakunda gutanga amakuru.”

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamaliya Odette avuga ko abaturage bagomba kubaka bakurikije igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Ku rundi ruhande ariko ngo umuyobozi uzajya afatwa yakingiye ikibaba umuturage uzaba yubatse mu kajagari nawe azajya abiryozwa.

Aragira ati” Njye nasaba y’uko ingaruka zitazajya ziba ku muturage gusa n’umuyobozi uba waramurebereye akora amakosa nawe agomba kuzajya afatirwa icyemezo”.

Umujyi wa Kayonza ni umwe mu mijyi mike iri gukura vuba bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu bawugendamo.

Bamwe mu bawutuye bakunze kugaragaza ko igishushanyo mbonera cyakorewe uwo mujyi kitajyanye n’ubushobozi bwawo, bagasaba ko hatekerezwa ubundi buryo butabangamiye iterambere ry’umujyi ariko nanone abadafite ubushobozi buhambaye ntibahutazwe.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish