Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Intelnews kivuga amakuru y’ubutasi ni uko ubwo USA n’ibihugu bitanu biri mu Kanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi hiyongereyeho u Budage byaganiraga na Iran mu mpera z’umwaka ushize k’ukuntu yahagarika gutunganya ubutare bukorwamo intwaro za kirimbuzi, ngo Ikigo cy’ubutasi cya USA kitwa NSA cyumvirizaga ibyo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu […]Irambuye
Mu gace ka Kisumu muri Kenya, abaturage bo mu bwoko bw’aba Nandi n’abo mu bwoko bw’aba Luo baraye bashyamiranye hapfa umuntu umwe hakomereka abandi batanu. Uwapfuye ngo yaguye ahitwa Miwani. Amakuru aravuga ko bashobora kuba bapfuye amazi kuko ngo aba Luo batifuza ko aba Nandi baza kuhira inka zabo ku iriba ry’abaLuo. Uwapfuye ngo yari […]Irambuye
Mu gihe gishize, Vladmir Putin yakiriye abantu yatumiye gusangira nawe ifunguro rya nimugoroba maze mu biganiro ababwira ko Uburusiya bushobora gusenya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gice cy’isaha cyangwa munsi yacyo. Putin yari yakiriye abantu bakomeye mu gihugu, abanyamakuru bamwe na bamwe nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’igitangazamakuru The Russia-China Axi ngo baganire ku bintu bitandukanye […]Irambuye
Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh yemeye kuzahagararira ishyaka rye UMP (l’Union pour la majorité présidentielle) mu matora azaba muri Mata uyu mwaka, akaba azaba yiyamamarije manda ya kane. Uyu mugabo umaze imyaka 17 ku butegetsi ngo azaba ashyigikiwe n’andi mashyaka atanu yihurije hamwe mu Ihuriro ry’abaturage baharanira iterambere (Rassemblement populaire pour le progrès (RPP). […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru umunyamakuru ufata amashusho(cameraman) witwa Alfred Baramburiye yarashwe agiye gukora Siporo muri Komine Nyakabiga ahagana sa tatu n’igice z’igitondo taliki ya 10, Mutarama, 2016. Police yatangaeje ko uyu mugabo yarashwe ku mpanuka. Muri Komini ya Musaga naho hiciwe umuturage arashwe n’abapolisi nk’uko BBC ibitangaza. Umwe mu bavandimwe ba Alfred Baramburiye yavuze ko yari […]Irambuye
*Ifata umwana umwe ku bana hagati ya 650 na 700 bavutse *Ntabwo ihererekanywa mu miryango ni impanuka *Ibyago ku bana bayivukana byagaragaye cyane ku bagore babyara bari hagati y’imyaka 38 na 40 Hari abana benshi bavuka bafite ibibazo byo gutinda kumenya kuvuga neza, kugenda bigorana kubera ko amagufa yoroshye, umutwe muto cyane, amaso akwedutse. Abana […]Irambuye
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu Koreya ya ruguru igerageje isasasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Hydrogen bigateza ‘icyo ni iki’ mu bihugu bikomeye ku isi, umuturanyi wayo Koreya y’epfo yamaze gushyira ku mipaka ibifaru byinshi yongera kugarura imizindaro isakuza cyane isaba abaturage bayo baturiye umupaka wa Koreya ya ruguru kuryamira amajanja. Umwuka w’intambara […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Mutarama 2016, umugabo ukomoka muri Sudani utaratangazwa amazina yafatiwe Nairobi afite ibyangombwa yacurishije byerekana ko ari umupolisi wa Interpol. Police ya Kenya iravuga ko hari abandi bantu babiri bari kumwe bayicitse ariko ngo bari gushakishwa ngo bafatwe bashyikirizwe inkiko. Televiziyo KTN ivuga ko uriya mugabo yafashwe ubwo yari afashe […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cy’ubumara cyitwa ‘Hydrogen Bomb’. Kugerageza iki gisasu byatumye ibihugu bikomeye bimwe na bimwe harimo Amerika (USA) n’U Buyapani byamaganira kure uwo mugambi. Ese kuba Koreya ya Ruguru ikora intwaro bigateza sakwe sakwe aho ntibyaba ari uko amahanga adacira akari urutega iki gihugu! Ubundi se ko ntaho […]Irambuye
Umuhanzi Senderi International Hit avuga ko kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rya 2015 ryegukanywe na Butera Knowless ryarangira, amaze gukora indirimbo eshanu (5), kandi ngo yishimira uwo musaruro yagezeho guhera Kanama umwaka ushize. Senderi avuga ko mu bahanzi 9 bari kumwe muri Guma Guma ya gatanu, ntawakoze cyane kumurusha kuva Kanama 2015 […]Irambuye