Digiqole ad

Ku Isi ibihugu ntibigira uburenganzira bungana mu gukora no gutunga intwaro kirimbuzi. Kuki?

 Ku Isi ibihugu ntibigira uburenganzira bungana mu gukora no gutunga intwaro kirimbuzi. Kuki?

Korea ya Ruguru iherutse kugerageza intwaro ya Hydrogen Bomb bigenda neza ariko iramaganwa

Kuri uyu wa Gatatu Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cy’ubumara cyitwa ‘Hydrogen Bomb’. Kugerageza iki gisasu byatumye ibihugu bikomeye bimwe na bimwe harimo Amerika (USA) n’U Buyapani byamaganira kure uwo mugambi.

Korea ya Ruguru iherutse kugerageza intwaro ya Hydrogen Bomb bigenda neza ariko iramaganwa
Korea ya Ruguru iherutse kugerageza intwaro ya Hydrogen Bomb bigenda neza ariko iramaganwa

Ese kuba Koreya ya Ruguru ikora intwaro bigateza sakwe sakwe aho ntibyaba ari uko amahanga adacira akari urutega iki gihugu! Ubundi se ko ntaho tuzi Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cy’ubwo bwoko, kuki amahanga yayikomye?

Perezida Obama wa USA yavuze ko igikorwa Koreya ya Ruguru yakoze ari ubushotoranyi kandi ibi byatumye uhagarariye Koreya ya Ruguru mu Muryango w’Abibumbye (UN) avuga ko igihugu cye kiteguye kuganira na USA kuri iyo ngingo.

Maze gusoma uko igikorwa cya Koreya ya Ruguru cyateye impagaraga mu bihugu ‘bikomeye’, nibajije niba gukora, gutunga no gukoresha intwaro runaka (bamwe bita iz’ubumara cyangwa iza kirimbuzi) bigenewe ibihugu bimwe ibindi (nubwo byaba bifite ubwo bushobozi) ntibyemerwe kubikora.

Ese iyo USA yamagana Koreya ya Ruguru iba yirengagije ibyo yakoze ubwo yakoraga, ikabika kandi igakoresha ‘Bombe atomique’ mu Buyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, mu 1945.

Abize Amateka bibuka ibyo USA yakoze mu ntambara ebyiri ziswe Indochina Wars (1946-1975) kandi icyo gihe yakoresheje intwaro z’ubumara.

Kuki kugeza ubu ntawe urahaguruka ngo abyamagane ku mugaragaro kandi USA isabe imbabazi imiryango ya ba nyakwigendera?

Igitangaje ni uko u Buyapani buzwi ko bwashegeshwe na USA ubwo yabuteraga intwara kirimbuzi (bombe atomique) mu mijyi ya Nagasaki na Hiroshima, ubu aribwo bukorana na USA kugira ngo bwamagane Koreya ya Ruguru!

Nubwo ntazi ibiri mu bubiko bw’intwaro bwa USA, ntihaburamo intwaro zimeze cyangwa zirusha ubukana izo Koreya ya Ruguru, U Burusiya cyangwa Liban bitunze.

None se iyo igihugu kimwe cyangwa ibihugu bimwe na bimwe bihaguruka bikavuga ko igihugu runaka cyemewe muri UN kidafite uburenganzira bwo gukora, kubika ko gukoresha intwaro runaka mu gihe kivuna umwanzi, ubwo si ukwishyira hejuru gushingiye ku gasuzuguro?

Ese ni ryari Koreya ya Ruguru yateye ikindi gihugu?

Nubwo ntawe uyobewe ko iki gihugu gihora gifitanye amakimbirane n’umuturanyi wacyo basangiye amateka n’amaraso, Koreya y’Epfo ariko ntikirarenga imbibi ngo kigitere.

USA, u Bufaransa, u Bwongereza n’ibindi bihugu bivuga ko bikomeye byagiye bitera ibindi kandi ku mpamvu zivugwa ko ari izo kugarura ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi no gutsimbataza amahoro.

Nubwo hari abavuga ko ibihugu bikomeye bidacungiye hafi ibindi ngo bigene uko byitwara habaho akavuyo ku Isi, Amateka yerekanye iyo umuntu agize ubushobozi ku wundi akenshi umugirira nabi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibi bishatse kwerekana ko ibyo Koreya ya Ruguru yakoze n’abandi babikora ahubwo kubera ko atari igihangange nka USA, bigatuma ihabwa akato ndetse ikamaganirwa kure!

Uburyo Isi yacu icunzwe bikeneye ivugurura! Uretse no ku bisasu, tuzi neza uko amahanga ategeka abayobozi ba Africa kuyobora ibihugu byabo!

Uko bigaragara, nta muyobozi muri Africa ufite uburenganzira ahabwa n’abaturage be bwo kubayobora mu buryo bifuza atabanje kwaka inama n’uburenganzira ibihugu bikomeye.

Ubu buryo bwo gukomeza gutegeka ibihugu bivugwa ko bigakomeye kandi biba bifite ingabo zabyo, itegeko nshinga ryabyo, abaturage n’umuyobozi bishyiriyeho, bugomba kuvaho kugira ngo ubwigenge abaturage baba baraharaniye bugerweho mu buryo bwuzuye!

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Social, Economic inequalities !!!

  • ibi nibyo ariko ntobyoroshye kubigeraho usa yigize umu
    camnza wisi yo ko idahamagazwa mu nkiko kubikorwa ikora abantu abirabura ntibirirwa bicwa . africa yo ni agahoma munwa ukumva ngo ministre w!igihugu runaka ushinzwe africa gusa abazungu badutambutse imyaka.myinshi irashize ntacyo twakora byoroshye biragoye kubageraho

  • Koreya ya Ruguru, U Burusiya cyangwa Liban bitunze? Liban ntabwo izamo wenda hapfa kuzamo Iran!

  • Ibyo bizahoraho ku iSi dutuye! Akaruta akandi karakamira nyine. Ubu se ntujya ubona abaparika ahatemewe cg abadakurikiza amategeko y’umuhanda kandi twirirwa tuvuga ngo nta muntu uri hejuru y’amategeko!Nturabona se abubaka ahatemewe bitwaje icyo bari cyo kandi nti hagire ukopfora mu bashiunzwe imiturire!

  • Nshuti Munyamakuru
    Ndashima inkuru yawe, ariko hari ibiburamo nubwo ntabasha kubiguha gusa ndakugira inama
    1)Ugomba gushakisha ukamenya principes zigenga intwaro za kirimbuzi
    2)Kuki buri wese adakwiye kuzitunga nubwo yaba afite ubwo bushobozi?
    3)Ikindi muri principes za relation internationales ndibwira ko harimo ibijyanye na ziriya ntwaro gusa njye icyo nize mu isomo ryitwa TERRORISM AND COUNTERTERRORISM nuko habaho kurinda ko izo ntwaro zigera mu maboko ya benshi mu rwego rwo kugirango zitagera mumaboko ya baterabwoba.
    4) Icya kane wakwibaza ni kuki mu gihugu cyacu nubwo hari abishoboye benshi babasha kugura intwaro zo kwirinda kuki twese tutemerewe kuzitunga mu rugo, ni impamvu zinyuranye harimo namateka.

    Murakoze

  • NTAGO UBWIGENGE B– USESUYE TUZABUHABWA NABO TUBUSABA, IBYO RWOSE NINTEGE NKE ZABANYAFRICA ZISHINGIYE KUNDA NINI NO KUTUMVIKANA NAHO UBUNDI ATARI INDA NINI ZABAYOBOZI BA AFRICA NO GUSHAKA IBYUBAHIRO BYUBU PRESIDENT NTIMUKIRIRWE MUVUGA NGO KWIGENGA KWA AFRICA KURI MUMABOKO YABAZUNGU WAPI!!!! NI ABANYAFRICA BIBOSHYE UYUMUNSI!!! USA KUGIRANGO IBE SUPERPOWER, RUSSIA KUGIRANGO IGIRE INGUFU,NTAKINDI NUKO ARI IBIHUGU BYINSHI BYISHYIZE HAMWE BIBYARA IGIHUGU KIMWE( BIVUZE NGO HARI ABEMEYE GUHARA INTEBE YUBU PRESIDENT BAHINDUKA GOVERNORS, NAHO TWEBWE MURI AFRICA AHUBWO NIBYO DUFITE BININI TURABICAMO KABIRI KUNYUNGU ZUMUNTU UMWE GUSA( SOUDAN YACIWEMO IBIHUGU BIBIRI) TUZAGUMYE GUTEGEKWA NAMAHANGA NITUTISHYIRA
    NONESE HARI IGIHUGU BAFATIYEHO IMBUNDA NGO MUKORE IKI NIKI CYANGWA NITWE UBWACU TUBASABA NGO NIMUZE DUKORE IBI NIBI

Comments are closed.

en_USEnglish