Nyuma ya Guma Guma ya 2015 Senderi amaze gukora indirimbo eshanu
Umuhanzi Senderi International Hit avuga ko kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rya 2015 ryegukanywe na Butera Knowless ryarangira, amaze gukora indirimbo eshanu (5), kandi ngo yishimira uwo musaruro yagezeho guhera Kanama umwaka ushize.
Senderi avuga ko mu bahanzi 9 bari kumwe muri Guma Guma ya gatanu, ntawakoze cyane kumurusha kuva Kanama 2015 ubwo iryo rushanwa rihuza abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda ryasozwaga.
Mu bikorwa yigamba ko abarusha harimo indirimbo 5 yakoze arizo; Tekana (yakoze mu majwi n’amashusho), Bazayomba (yakunzwe n’abatari bacye), Iyo twicaranye (yasubiyemo), Bandindire ( avuga ko amashusho yayo hazagaragaramo abakobwa 300), na Tuzarinda igihugu cyacu (yasubiyemo).
Senderi International Hit yabwiye UM– USEKE ko mu ndirimbo Bandindire izaba irimo abakobwa 300 bazagaragara babyina. Kubwe, ngo ubwinshi bw’abakobwa muri iriya ndirimbo ngo bizaba bigamije kwerekana ko abakobwa bo mu Rwanda bazi kubyina.
Senderi avuga ko abafana be, ndetse n’abanyamakuru bongeye kumugirira icyizere bakamutora akagaruka muri Primus Guma Super Star y’uyu mwaka, ngoyazabereka ibintu amaso yabo atigeze abona kuva babaho, kuko ngo ahishe udushya twinshi.
Yemeza ko aramutse atorewe kujya muri Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya Gatanu, ngo ‘azakora ibitangaza’. Ngo kizaba ari cyo gihe abonye cyo guha abafana be umuziki atigeze abaha mu bihe byashize.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuba amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star atanu. Irya mbere ryabaye muri 2011 ritsindwa na Tom Close, irya kabiri (2012) ritsindwa na King James, irya gatatu (2013) ritsindwa na Jay Polly, irya kane (2014) ritsindwa na Riderman, naho irya gatanu ritsindwa n’umwari Butera Knowless.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
HITI NI HIT
Comments are closed.