Digiqole ad

Bujumbura: Umunyamakuru yishwe agiye muri siporo

 Bujumbura: Umunyamakuru yishwe agiye muri siporo

Alfred Baramburiye wishwe agiye muri siporo

Kuri iki Cyumweru umunyamakuru ufata amashusho(cameraman) witwa Alfred Baramburiye yarashwe agiye gukora Siporo muri Komine Nyakabiga ahagana sa tatu n’igice z’igitondo taliki ya 10, Mutarama, 2016. Police yatangaeje ko uyu mugabo yarashwe ku mpanuka.

Alfred Baramburiye wishwe agiye muri siporo
Alfred Baramburiye wishwe agiye muri siporo

Muri Komini ya Musaga naho hiciwe umuturage arashwe n’abapolisi nk’uko BBC ibitangaza.

Umwe mu bavandimwe ba Alfred Baramburiye yavuze ko yari asanzwe aba mu Kanyosha akaba ngo yarashwe ageze hafi y’isoko rya Musaga agiye gukora siporo.

Polisi y’u Burundi yemeza ko Alfred yafashwe n’amasasu ku bw’impanuka ubwo Police yari ikurikiranye ‘abagizi ba nabi’ mu muhanda wa 12 na 13 muri Nyakabiga kandi ngo bariya bagizi ba nabi bakomerekeje abapolisi babiri.

Emmanuel Ntahombasigiye uyobora ‘Quartier’ ya Kinanira ya mbere muri Musaga yabwiye BBC ko polisi yarashe uriya musore ubwo yarimo ikurikirana agatsiko k’abagizi ba nabi hanyuma amasasu afata uriya musore mu rubavu ku bw’impanuka.

Mu ijoro ryakeye kandi ngo humvikanye amasasu na za grenades mu duce twinshi twa Bujumbura kandi ngo hari abandi bantu batatu baguye muri iyo mirwano.

Umuvugizi wa Polisi Pierre Nkurikiye, yavuze ko abapfuye bari mu gatsiko k’abagizi ba nabi bari bakurikiranywe na Police kandi ngo batanu mubo yita abagizi ba nabi ubu bafashwe bakaba bari kubazwa n’inzego z’iperereza.

Ngo bafatanywe imbunda eshanu zo mu ubwoko butandukanye.

Kuva muri Mata umwaka ushize mu Burundi haravugwa ubwicanyi bwatewe n’uko bamwe mu baturage batishimiye ko Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu, bituma havuka amakimbirane amaze kugwamo abantu barenga 400 abandi barenga ibihumbi 100 bahunga igihugu.

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Tanzania cyanditse ko igihugu cya Tanzania gishyigikiye ko mu Burundi hoherezwa ingabo ibihumbi bitanu zo kugarura amahoro ariko ubutegetsi bwa Bujumbura bukemeza ko niziza(ingabo z’amahanga) zizaba ziteye u Burundi bityo buzazitabara.

Hari amakuru avuga ko abayobozi ba AU bari kureba uko bakohereza ingabo mu Burundi nubwo ubutegetsi butabishaka.

Mu mpera z’Icyumweru gishize ubuyobozi bwa Uganda bwaburiye ubutegetsi bw’u Burundi ko niburasa ku ngabo zizoherezwayo, buzaba bukoze ikosa rikomeye.

Gusa kugeza ubu hari abavuga ko nta mpamvu zo kohereza ziriya ngabo mu Burundi kuko ngo nta mpande ebyiri zihanganye ziri mu Burundi ku buryo zikeneye ingabo zizijya hagati.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mwibeshe,yishwe samedi mwijoro
    avuyegu camera marriage yaba munyakabiga

Comments are closed.

en_USEnglish